Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka [videwo] - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntacyibihisha: Umunyamakuru Marcel Rutagarama wa RBA yaje mu kazi yambaye umwenda wa Rayon Sports ndetse anavuga ukuntu bari kuryana muri uyu mwaka.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, umunyamakuru wa RBA, Marcel Rutagarama yongeye kwerekana urukundo akunda Rayon Sports.

Ubwo yazaga mu kazi, umunyamakuru mugenzi we Lorenzo Christian yamufashe amashusho kuko yari yaje yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Mu mashusho mato Lorenzo yafashe, yahise ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye.

Marcel abwira Lorenzo ko Rayon Sports y'uyu mwaka iri kuryana cyane.

Lorenzo amubajije kuri Youssef Rharb aho yari ari kumubwira ko agiye kumujyana i Musanze, Rutagarama yamubwiye ko batamushobora kuko no mu Nzove barananiwe.

[videwo]

Umukunzi wa @rayon_sports kuva muw' 1930 , @MRutagarama1 ! Gusa araberewe peee ! pic.twitter.com/4k9i49gVJG

â€" Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) November 10, 2023



Source : https://yegob.rw/ntacyibihisha-umunyamakuru-marcel-rutagarama-wa-rba-yaje-mu-kazi-yambaye-umwenda-wa-rayon-sports-ndetse-anavuga-ukuntu-bari-kuryana-muri-uyu-mwaka-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)