Petros Koukouras wari umutoza wa Kiyovu Sport... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yageze ku InyaRwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo ni uko uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano ze.

Uyu mutoza yaretse akazi ko gutoza Kiyovu Sports kubera amikoro macye, byatumaga atabasha kuba muri Kigali nk'uko bikwiye.

Kuri ubu uyu mutoza ategereje amafaranga aberewemo n'iyi kipe yo ku Mumena ubundi agatangira gahunda nshya. 

Petros yari amaze iminsi atakamba avuga ko ubuyobozi butari kwita ku ikipe ndetse hari abakinnyi abona mu myitozo bikamutungura kubera ubuzima babayemo

Petros Koukouras yageze muri Kiyovu Sports tariki 13 Kamena uyu mwaka, aho yari aguzwe na Mvukiyehe Juvenal wayoboraga iyi kipe ariko akaba aherutse gutandukana nayo, byayiteye kugwa mu kibazo cy'ubukene.

Kiyovu Sports imaze iminsi ivugwamo ikibazo cy'ubukene aho kuri ubu iri gusatira amezi atatu itarahemba abakinnyi bayo.

Ikindi wamenya ni uko imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Mbere yarimo abakinnyi batarenga 10 kandi nabwo abenshi batabanza mu kibuga.

Birashoboka ko harimo abakinnyi bigumuye, ndetse iyi myitozo yakoreshejwe n'umutoza wongerera imbaraga abakinnyi. 

Gusa n'ubwo Petros Koukouras yahagaritse imirimo yo gutoza Kiyovu Sports, ntabwo ayisize ku mwanya mubi, kuko iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n'amanota 15.

Uyu mutoza yakoze akazi gakomeye mu kwezi k'Ukwakira, aho mu mikino 5 yatoje yatsinzemo imikino 3 aganya 1 atsindwa 1.

Petros Koukouras abaye umutoza wa kane utandukanye n'ikipe muri uyu mwaka w'imikino mu cyiciro cya mbere 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136480/petros-koukouras-wari-umutoza-wa-kiyovu-sports-yasezeye-kuri-iyi-mirimo-136480.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)