Baravuzwe karahava! Couple 10 zibyamamare zi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka, ni nk'ihame ko haba hari ama couple runaka y'ibyamamare aba yarakanyujije abifashijwemo n'udushya twihariye tuba twarayaranze, bikarangira uko kuvugwa cyane bizamuye urwego rwabo rw'ubwamamare, ari nako birushaho gususurutsa uruganda rw'imyidagaduro.

N'uyu mwaka ni uko byagenze, kuko hari 'couples' z'ibyamamare zahize izindi mu kuvugwa cyane. Uyu munsi, Inyarwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zihariye uruganda rw'imyidgaduro, haba mu bitangazamakuru ndetse n'ibinyamakuru byibanda cyane ku bigezweho mu myidagaduro.

1. Â Ã‚ Ã‚  Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné


Couple ya Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid ndetse na Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, ni imwe mu ma couple y'ibyamamare yavuzwe cyane muri uyu mwaka 2023. Ahanini, iyi couple yagarutsweho cyane bitewe n'inkuru y'urukundo rwabo yihariye.

Nyuma y'uko Prince Kid afunzwe akurikiranweho ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, Miss Elsa yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yemeraga gufungwa azira kubangamira iperereza, ubwo yageragezaga kurwanira ishyaka umukunzi we.

Muri uyu mwaka bagarutsweho cyane, igihe Prince Kid yafungurwaga ubundi bagahita binjira muri gahunda z'ubukwe, ikintu cyanyuze imitima ya benshi. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga, ku ya 31 Kanama 2023. Uyu muhango, wakurikiye uwo guhana isezerano ryo kubana akaramata imbere y'amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo. Ni mu gihe tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi basezeranye imbere y'Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church bagasezeranywa na Rev. Pst Alain Numa, maze abitabiriye ibyo birori bakakirirwa mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo kugeza magingo aya  intambara z'iyi couple zitaragera ku musozo, ariko yanditse amateka akomeye, ikora ubukwe bwiza bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye ndetse burangwa n'umunezero wo ku rwego rwo hejuru, ibyatumye abanyarwanda benshi barushaho kubashyigikira cyane.

2. Â Ã‚ Ã‚  The Ben na Uwicyeza Pamella


Mugisha Benjamin [The Ben] na Miss Uwicyeza Pamella, ni couple ikunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi, yagarutsweho cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Muri uyu mwaka, The Ben na Pamella bakoze uko bashoboye bereka abanyarwanda ko bakundana urw'ukuri haba mu mitoma bateranye ku mbuga nkoranyambaga, kugaragara mu ruhame agatoki katava ku kandi n'ibindi byinshi.

Nubwo asanzwe amushyigikira mu kazi ke k'ubuhanzi, muri uyu mwaka Pamela aherekeza The Ben mu gitaramo yakoreye i Burundi, nibwo yakoze ku mitima ya benshi, bikarangira avuyeyo yigaruriye imitima y'abarundi.

Kimwe mu bindi bintu byarumye bavugwa cyane mu myidagaduro, ni imodoka ihenze cyane ya Ranger Rover The Ben yahaye umukunzi we mbere y'uko berekeza i Burundi.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella. Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamella amusaba kuzamubera umugore undi na we yemera atajuyaje. Ku ya 31 Kanama 2022, nibwo aba bombi basezeranye kubana akaramata mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ikiri kugarukwaho ubu, ni ubukwe bwabo bubura iminsi mike ngo bube. Icyatumye bugarukwaho cyane, ni urubuga rwashyizweho rw'abashaka gutwerera ibi byamamare, ndetse n'igisabwa kugira ngo uwifuza kubutaha azabutahe nta nkomyi.

Ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella buzabera muri Kigali Convention Center ku itariki 23 Ukuboza 2023, nyuma y'ibirori byo gusaba no gukwa bizaba ku ya 15 Ukuboza 2023, mu Busitani bwo hafi ya Intare Arena.

3. Â Ã‚ Ã‚  Zari Hassan na Shakib Lutaaya


Urukundo rwa Zarina (Zari) Hassan n'umukunzi we, Shakib Lutaaya ni urukundo rwagarutsweho cyane muri uyu mwaka, nubwo mu by'ukuri rwatangiye muri Gicurasi 2022. Impamvu nyamukuru ituma aba bombi bagarukwaho mu myidagaduro ni ikinyuranyo kinini k'imyaka iri hagati yabo, aho Zari Hassan agajeje imyaka 43, mu gihe umukunzi we Shakib afite imyaka 31 y'amavuko.

Mu ibanga rikomeye cyane, mu ntangiro z'Ukwakira 2023 nibwo Zari na Shakib basezeranye imbere y'Imana mu birori byabereye muri Afurika y'Epfo, nyuma y'amezi atanu Shakib yambitse impeta uyu mubyeyi w'abana batanu.

Muri aba bana batanu ba Zari, harimo batatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we, Ivan Semwanga bashyingiranwe mu 2011 bagatandukana mu 2013, ndetse na babiri yabyaranye na Diamond Platnumz bamaranye imyaka ine bakaza gutandukana ku wa 14 Gashyantare 2018.

Mbere y'uko Zari ahura na Shakib Cham Lutaaya uyu mubyeyi yakundanye by'igihe gito n'abasore bakiri bato batandukanye barimo, King Bae, Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).

Uru rukundo, ruri mu zagarutsweho cyane, benshi bibaza niba koko uyu musore akunda Zari cyangwa amukurikiranyeho amafaranga, nk'uko bisigaye bigenda muri iyi minsi. Kugeza ubu, iyi couple ikomeje kugaragaza ko imeranye neza, bifashishije amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

4. Â Ã‚ Ã‚  Kanye West na Bianca Censori


Nyuma y'igihe gito atandukanye n'uwahoze ari umugore we, Kim Kardashian, Kanye West [Ye] yahise asezerana mu ibanga rikomeye n'umukunzi we mushya, Bianca Censori. Uyu muraperi n'uyu munyamideli basezeraniye muri Calfornia ku ya 20 Nzeri 2023.

Aba bombi bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n'imyitwarire yabo idasanzwe mu ruhame cyane cyane imyambarire yabo, aho uyu munyamideri yakunze kugaragara yambaye imyambaro igaragaza ibice hafi ya byose by'umubiri we.

5. Â Ã‚ Ã‚  Taylor Swift na Travis Kelce


Umuhanzikazi Taylor Swift w'imyaka 33 n'umukinnyi wa filime, Travis Kelce bihariye igice kinini cy'imyidagaduro muri uyu mwaka, n'ubwo batigeze bahamya ko bakundana bya nyabyo.

Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi! Couple ya Taylor Swift na Travis Kelce yatangiye kuvugwa cyane nyuma y'uko uyu muhanzikazi agaragaye kuri stade yagiye gufana Kelce ndetse bikagaragara ko yanezerewe cyane. Ibi, byaje gukomeza kuko hari nyuma yanagaragaye yishimanye na nyina wa Travis, bashimangira ko aribo bafana bakuru be.

Taylor na Travis bakunze gushyira abantu mu rujijo, ariko ibimenyetso bikivugira. Hari aho baherutse kugaragara basomana, ubundi bakaba barebana akana ko mu jisho, bagafatwa amafoto basohokanye rwihishwa n'ibindi byinshi.

6. Â Ã‚ Ã‚  Kourtney Kardashian na Travis Barker


Umucuranzi w'ingoma mu itsinda rya Blink-182, Travis Barker n'umunyamideri Kourtney Kardashian barushinze tariki 15 Gicurasi 2022, mu birori byabereye mu Mujyi wa Santa Barbara muri California. Aba bakunze kuvugwa cyane muri uyu mwaka, nyuma y'uko Kourtney asamye agatangira guhura n'ibibazo bitandukanye byanatumaga Travis yica akazi akihutira kubanza kwita ku mugore we.

Aba bombi baherutse kwibaruka imfura yabo, nubwo bombi basanzwe bafite abana babyaranye n'abo bahoze babana nyuma bakaza gutandukana.

7. Â Ã‚ Ã‚  Davido na Chioma


David Adedeji Adeleke [Davido] n'umugore we Chioma Avril Rowland, ni couple iherutse kugarukwaho cyane mu myidagaduro muri uyu mwaka. Ibi byabaye cyane byuma y'uko aba bombi bibarutse impanga mu Ukwakira 2023.

Nyuma yo gupfusha umwana wabo w'imfura w'umuhungu, Ifeanyi w'imyaka itatu warohamye mu bwogero bwo hanze (piscine) mu Ukwakira kwa 2022, Imana yashumbushije uyu muryango impanga z'umuhungu n'umukobwa, bizamura amarangamutima mu mitima ya benshi bahamya ko ari igitangaza cy'Imana.

Davido na Chioma batangiye gukundana mu 2013 ubwo bigaga muri kaminuza, maze umubano wabo bawushyira ku mugaragaro mu 2015, ariko muri 2017 bongera kuwushyira mu ibanga kugeza mu Ukwakira 2019, ubwo Chioma yabyariraga Davido umwana w'umuhungu waje no kwitaba Imana.

8. Â Ã‚ Ã‚  Cardi B na Offset


Couple y'abaraperi ya Cardi B n'umugabo we Kiari Kendrell Cephus [Offset], ni imwe muri 'couples' z'ibyamamare zikunze kugarukwaho mu itangazamakuru bitewe n'uburyo bakundana, kandi bakagaragaza ko bashyigikiranye mu kazi kabo bahuriyemo.

Muri uyu mwaka, nibwo Offset yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze agashinja Cardi B kumuca inyuma, ariko nyuma uyu muraperikazi aza kwihanangiriza umugabo we kumushinja ibyo adahagazeho.

Nyuma y'igihe gito, aba bombi bongeye kugaragaza ko bameranye neza, ndetse Offset akorera isabukuru idasanzwe umugore we ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 31. Muri uyu mwaka kandi, ni nabwo bashyize hanze indirimbo yabo bakoranye bise 'Jealously.'

9. Â Ã‚ Ã‚  Jada Pinkett Smith na Will Smith


Iyi couple iri mu zagarutsweho cyane muri uyu mwaka, nyuma y'uko umukinnyi wa filime, Jada Smith agarutse ku mubano we n'umugabo we, Will Smith. Jada Smith yahishuye ko we n'umugabo we bamaze imyaka irindwi batabana neza, mu gitabo aherutse gushyira hanze yise 'Worthy,' ariko nyuma aza gutangaza ko nta gahunda ya gatanya ihari kuko bo ubwabo bari kwiyubakira umubano mushya hagati yabo.

Nyuma y'ibyo byose, benshi mu byamamare n'abakurikiranira hafi imyidagaduro, banenze cyane uyu mugore bamushinja kumena amabanga y'urugo.

10. Â Ã‚ Ã‚ Miss Muyango na Kimenyi Yves


Uwase Muyango witabiriye Miss Rwanda 2019, ndetse akegukana n'ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto, n'umukunzi we Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu w'ikipe ya AS Kigali, bari mu bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mpera z'uyu mwaka.

Kuri ubu, aba bombi bamaze gushyira hanze integuza y'ubukwe bwabo igaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 6 Mutarama 2024 n'ubwo nta bindi bisobanuro byinshi bongeyeho. Kimenyi na Muyango, basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Bagiye kurushinga, mu gihe ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yari yambitse impeta y'urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore. Mu itangazamakuru, aba bombi bakunze kubanzwa niba bazigera bakora ubukwe cyanwa niba barahisemo kubireka ariko bakabica ku ruhande.

Hasohotse integuza y'ubukwe bwabo nyuma y'igihe gito Kimenyi agize imvune ikomeye yakuye mu mukino As Kigali yahuriyemo na Musanze FC, ariko aherutse gutangaza ko ubu yumva ameze neza.

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye gukura mu 2019 ari nabwo byamenyekanye ko bakundana.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136460/baravuzwe-karahava-couple-10-zibyamamare-zihariye-imyidagaduro-muri-2023-136460.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)