Haringingo Francis mu muryango winjira muri Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'umurundi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, Haringingo Francis ari mu muryango winjira muri Bugesera FC gusimbura Eric Nshimiyimana uri mu mazi abira.

Eric Nshimiyimana winjiye muri Bugesera FC mu mwaka ushize w'imikino, ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona ya 2023-24 aho ubu iyi kipe ari yo iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 9 mu mikino 10 (yatsinzemo 2 anganya 3 atsindwa 5).

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya Bugesera FC yiga ku gituma ikipe ikomeje kubura amanota no kuhazaza h'umutoza Eric Nshimiyimana.

Amakuru avuga ko iyi komite yanatekereje kwicarana na Eric Nshimiyimana bagasesa amasezerano hakaba hazanwa undi mushya.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gihe uyu mutoza yagenda, Bugesera FC ishobora guhita imusimbuza Haringingo Francis cyane ko na we yemereye iyi kipe ko ahari kandi nta kibazo afite cyo kuba yayitoza.

Haringingo Francis yatoje amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC.

Haringingo Francis mu muryango winjira muri Bugesera FC
Eric Nshimiyimana bisa n'aho byanze muri Bugesera FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-francis-mu-muryango-winjira-muri-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)