Nigeria : Jay Boogie ari gutabaza abanyamasengesho nyuma kwibagisha amataye bikamuviramo ubundi burwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Daniel Anthony Nsikan wamamaye nka Jay Boogie, ari mu buribwe nyuma yo kujya kwa muganga kwibagisha gusa bikarangira bigiye uko atabitekerezaga.Aho arembeye mu Bitaro akomeje gusaba ubufasha dore ko yagezemo tariki 30 Ukwakira 2023.

 

Ubwo yari kwamuganga , ngo uwamwitagaho , yamwegereye amubwira ko igikorwa cyo kumubaga cyamuteye izindi 'Infection' zari mu mubiri anamubwira ko zamaze gukwirakwira mu mubiri wose.Uyu muganga kandi yamubwiye ko byatumye n'impyiko ye yangirika ubwo bamukoreraga igikorwa cyo kumubaga.

 

Anyuze ku rubuga rwa Instagram , Boogie, yavuze ko akeneye amasengesho kuko ngo ubuzima bwe buri mukaga.

 

Yagize ati:'Nshuti zanjye bavandimwe, uyu munsi nakorewe 'Surgery' na Dr. Chidinma Akpa nyiri Bitaro byitwa Curvygirl bizwi nka CGE HEALTHCARE.Uyu wamvuye yansabye ko nahagarika imisemburo yanjye, ariko nyuma y'agahe gato, yahise ambwira ko ubuzima bwanjye bwangiritse kuko nari narwaye infection zamaze gukwira mu mubiri'.

 

Yakomeje agira:'Nyiri Bitaro yanze gukomeza kunyitaho kandi ntabundi bufasha mfite ubu ngubu.Nari narabihishe ariko maze hafi ukwezi ndi ku gitanga ndwaye iyi ndwara'.

 

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bwinshi yakoresheje bwamumazeho amafaranga ndetse ko akeneye ubufasha n'amasengesho.

The post Nigeria : Jay Boogie ari gutabaza abanyamasengesho nyuma kwibagisha amataye bikamuviramo ubundi burwayi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/nigeria-jay-boogie-ari-gutabaza-abanyamasengesho-nyuma-kwibagisha-amataye-bikamuviramo-ubundi-burwayi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)