Kiyovu Sports yamaze kwemeza umutoza mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yamaze kwemeza ko Umurundi Bipfubusa Joslin ari we mutoza mushya w'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.

Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru yamenyekanye ko Umugiriki watozaga iyi kipe, Petros Koukouras bamaze gutandukana, gusa yo ikaba yabyameje mu ijoro ryakeye.

Nyuma yo kwemeza gutandukana na Petros Koukouras, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga n'ubundi yavuze Bipfubusa Joslin ari we mutoza mushya.

Yagize iti "Kiyovu Sports yishimiye kuba menyesha ko Bipfubusa Joslin ari we wagizwe umutoza mukuru."

Muri Kamena 2022 Bipfubusa Joslin yari yasinyiye Espoir FC yo mu Rwanda kuyitoza mu mwaka w'imikino wa 2023-22 ariko baje gutandukana atayitoje kuko yahise yerekeza muri Police FC yo muri Tanzania.

Kiyovu Sports Football Club is pleased to announce the appointment of BIPFUBUSA JOSLIN as head coach pic.twitter.com/ODKPqsxfzV

â€" Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) November 22, 2023

Bipfubusa Joslin yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yamaze-kwemeza-umutoza-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)