Lionel Messi yamuritse Ballon d'Or - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Messi yeretse abafana ba Inter Miami Ballon d'Or aheruka gutwara mu Ukwakira.

Mu ijoro rya tariki 30 Ukwakira, i Paris nibwo Lionel Messi yahawe igihembo cy'Umupira wa Zahabu uhabwa umukinnyi wagize umwaka w'imikino mwiza kurusha abandi ku Isi, iyi Ballon d'Or yatumye Messi ahita agira Ballon d'Or umunani mu kabati ke.

Uyu munsi Saa 03:05 za mu gitondo Inter Miami mu rugo kuri Stade DRV PNK Stadium yakinnye na New York City FC umukino wa gicuti, urangira Inter Miami itsinzwe na New York City FC ibitego 2-1.

Mbere y'uko mukino, utangira Lionel Messi yatambutse kuri tapi itukura, afite Ballon d'Or mu ntoki ayereka abafana, anabashimira uburyo bamufashije.

Lionel Messi biteganyijwe ko asanga bagenzi be mu mwiherero w'ikipe y'Igihugu ya Argentina aho yitegura gukina na Uruguay na Brazil.



Source : https://yegob.rw/lionel-messi-yamuritse-ballon-dor/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)