No title

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gagatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 guhera saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye hari kubera umukino wa mbere w'ijinjora ry'imikino y'igikombe cy'Isi mu itsinda C aho Amavubi ariyo yakiriye Zimbabwe.

Kuri iyi sitade umukino Amavubi aheruka kuhakinira yanganyije na Senegal igitego 1-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afuruka. Uyu kandi ni umukino wa mbere umutoza mushya w'Amavubi ukomoka mu Budage Frank Spliter.

Ku kijyanye n'ubwitabire kuri uyu mukino, ntabwo abafana ari benshi ndetse uramutse ugereranyije ntabwo abarimo barenga 30% bijyane n'imyanya iri muri sitade.

Uko umukino uri kugenda  umunota ku munota:


39' Abasore b'Amavubi bari gukorera cyane amakosa aba Zimbabwe hakavamo kufura ariko ntibazibyaze umusaruro

35' ikipe y'igihugu ya Zimbabwe ibonye kufura nziza ariko Musona ayitera nabi inyura hejuru y'izamu kure maze Ntwali Fiacre ahita atanga umupira vuba kwa Imanishimwe Emmanuel Manguende nawe azamuka yiruka awuhinduye imbere y'izamu uragenda habura ukozaho urarengta

32' Umukino watangiye gushyuha cyane, umupira urava ku izamu rimwe ujya ku rindi,Migisha Gilbert aracenze arekura ishoti ariko umupira uhita ishyirwa muri koroneri 

30'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ahushijwe igitego aho Dzvukamanja abonye umupira ari wenyine mu rubuga rw'mahina ariko Mutsinzi Ange aza yiruka aratabara 

28' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ari gusatira cyane ndetse arinako abana uburyo imbere y'izamu nkaho Nshuti Innocent ashyize umupira ku mutwe ariko unyura hepfo y'izamu gato cyane 

15' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri kugerageza kuzamuka ngo isatire binyuze ku bakinnyi nka Byiringiro Lague ariko abakinnyi ba Zimbabwe bari gukina cyane

13' Umukinnyi ukina mu kibuga hagati,Banda yarazamukanye umupira acenga ashaka Musona ariko umupira ntiwamugeraho 

11' Ntwali Fiacre yaragize ikibazo mujishonta muntu umukozeho ariko ahita yongera aba muzima

9' Byiringiro Lague aryamye hasi arikwitabwaho n'abaganga

6' Ikipe y'igihugu ya zambibwe yaribonye uburyo imbere y'izamu aho Muskwe yyinjiye mu rubuga rw'amahina acenga ariko Imanishimwe Emmanuel Manguende aratabara aramubangamira ,Ntwali Fiacre ahita awufata

4' Aamavubi ari guhererekanya neza cyane mu kibuga cyane cyane binyuze kuri Byiringiro Lague

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga:

Ntwari Fiacre

Omborenga Fitina

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Mutsinzi Ange

Manzi Thierry

Mugisha Bonheur

Mugisha Gilbert

Bizimana Djihad

Nshuti Innocent

Hakim Sahabo

Byiringiro Lague

Abakinnyi 11 ba Zimbabwe babanje mu kibuga:

Dovon

Takwara

Hadebe

Lunga

Mbeba

B.Banda

Nakamba

Munetsi

P.Dube

Musona

Muskwe

14: 30' Abakinnyi bo ku mpande zombi barimo barishyushya

14:38' Abakinnyi bose basubiye mu rwambariro

14:55' Hari kuririmbwa indirimbo y'ubahiriza igihugu ya Zimbabwe

14: 57' Hari kuririmba indirimbo y'igihugu y'u Rwanda



Abakinnyi b'Amavubi batakoreshejwe kuri uyu mukino



Bamwe mu bafana ba Zimbabwe



Abakinnyi ba Zimbabwe ubwo bageraga ku kibuga




Guhera saa sita abafana batari benshi batangiye kwiniira muri sitade





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136552/liveamavubi-yakiriye-zimbabwe-amafoto-136552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)