Kudakora siporo bingana no kunywa itabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru The Time bugaragaza ko kudakora siporo bigira ingaruka zimeze nk'iz'umunywi w'itabi. Gukora imyitozo bifasha umutima gukora neza, bifasha inyama z'umubiri gukora neza, bifasha amagufwa gukomera, bifasha ibihaha kugubwa neza, birwanya umunaniro ukabije ndetse bigatera akanyamuneza.

Ubundi bushakashatsi bwo muri Cleveland Clinic bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri 2019 bwasanze abantu benshi baza kwivuza zimwe mu ndwara zifata ibihaha n'umutima ari bo benshi ndetse basanga bene abo bantu badakunda gukora siporo. Muri make bene abo bantu ntaho baba bataniye n'abanywi b'itabi kuko usanga indwara bose barwaye ntaho ziba zitaniye.

Docteur Jabel, umwe mu bari bayoboye ubu bushakashatsi agaragaza ko bamwe mu bantu bagerageje gukora imyitozo kuri tapis roulant ntaho bahurira na za ndwara z'ubuhumekero, mu gihe ba bandi batabikora baba bafite ibimenyetso nk'iby'abanywi b'itabi neza neza.

Ibi kandi ngo bishatse kuvuga ko uko umuntu akora siporo kenshi ni nako yongera amahirwe yo kubaho. Dr. Jabel asoza avuga ko nukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho bizakurinda zimwe mu ndwara zidakira zirimo diabete, cancer, izifata umutima ndetse n'ibihaha. Ikindi cyiza kurushaho n'uko uko ukora imyitozo ari nako iminsi yawe yo kubaho yiyongera.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136548/kudakora-siporo-bingana-no-kunywa-itabi-136548.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)