Kiyovu Sports yifuje gutandukana n'umutoza abyemeye imibare iyibana myinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yifuje gutandukana n'umutoza wa yo Petros Koukouras na we arabyemera ariko ibura amafaranga yo kumwishyura.

Muri Kamena 2023 ni bwo Kiyovu Sports yari iyoborewe muri Kiyovu Sports Company LTD yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal, yatangaje Umugereki, Petros Koukouras nk'umutoza mushya w'iyi kipe.

Mu mpera za Nzeri 2023, Ubuyobozi bw'Umuryango wa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo kongera gusubirana inshingano zo gucunga ikipe yamburwa Mvukiyehe Juvenal na Kiyovu Sports Company LTD kuko bari bagaragaje ko nta bushobozi bagifite.

Aha ni ho ibintu byatangiye kuba bibi cyane muri Kiyovu Sports kugeza tariki ya 14 Ukwakira ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Marines FC 2-1, Koukouras yatangaje ko muri Kiyovu Sports ibintu bitoroshye ndetse ari nabwo bwa mbere yabibona.

Ati "Ntabwo nishimye kubera ibihe biri mu ikipe, hari ikigomba guhinduka kubera ko turimo turanyura muri byinshi, abakinnyi ni intwari zanjye uyu munsi kubera ko ibintu turimo guhura nabyo ntabwo nigeze mpura nabyo mu buzima bwanjye, kuri bo kuza bagakina gutya uyu mukino uyu munsi ni ibi igitangaza ndashaka kubashimira mbikuye ku ndiba y'umutima wanjye kubera ko ibyo tunyuramo buri munsi biragoye.'

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butishimiye aya magambo yatangajwe n'uyu mutoza, ndetse banatekereza kuba batandukana na we.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Koukouras na we yabwiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko atari umuntu ugorana ndetse ko atari we wishimiye gukorera mu bihe arimo, ababwira ko yiteguye kugenda ariko amaze kwishyurwa ibirarane by'amezi abiri afitiwe ndetse akanahabwa imperekeza y'andi mezi abiri ubundi akabasinyira ko baseshe amasezerano.

Uyu mutoza bivugwa ko ahembwa ibihumbi 3 by'amadorali, Kiyovu Sports yarabaze isanga agombwa kwishyurwa byibuze ibihumbi 12 (arenga miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda) basanga ibihe ikipe irimo batayabona.

Kiyovu Sports ntabwo iri mu bihe byoroshye kubera ko hari abakinnyi bamaze kumenyesha ubuyobozi ko batazakora imyitozo mu gihe batarishyurwa ibirarane bya bo.

Kiyovu Sports yabuze ayo kwishyura Petros Koukouras ngo batandukane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yifuje-gutandukana-n-umutoza-abyemeye-imibare-iyibana-myinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)