Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagaritse indi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bavuga ko uyu muhanzikazi  amaze iminsi abwiriza ubutumwa hano hanze ku muyoboboro we wa YouTube, mu gihe ubwo butumwa Kiliziya ibona ko buhabanye n'imyemerere yayo.

Zimwe mu mpamvu zatumye uyu muhanzi ahagarikirwa indirimbo ze, harimo ko atemera:

1.Gusengera abapfuye na purigatori kuko imirimo umuntu yakoze ari yo izamucungura.

2. Ntiyemera kandi abatagatifu kuko avuga ko abitwa ko na bo bategereje urubanza.

3. Ikindi kandi ntiyemera akamaro ka Bikiramariya Yezu avuka ariko ntiyemera ibyo kumwiyambaza.

4. Si ibyo gusa kuko atemera na batisimu y'impinja.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nyemerera Tugendane' n'izindi.


Indirimbo za Bibiane Manishimwe zahagaritswe na Kiliziya Gatolika y'u Rwanda kuri Radio Mariya na Pacis Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136684/kiliziya-gatolika-mu-rwanda-yahagaritse-indirimbo-zumuhanzi-bibiane-manishimwe-kuri-radio--136684.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)