Chorale Christus Regnat na Josh Ishimwe bafas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva muri Missa ya mbere cyangwa se iya kabiri ubundi ugataramana n'iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igipimo cy'urukundo' mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), nabyo ni umugisha wiyongera kuyindi!

Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, kitabiriwe n'abakiri bato batarahabwa amasakaramentu 'yose' kugeza ku bakuze mu myaka bazi urugendo rw'imyaka 17 ishize iri mu ivugabutumwa rya Kristu n'ibikorwa by'urukundo byaramiye benshi.

Kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, abantu bari uruvunganzoka, buri wese arangamiye kwihera ijisho abasore n'inkumi n'ababyeyi barenga 100 bagize umuryango mugari w'iyi korali bari bamaze amezi arenga atatu bitegura gususurutsa abantu.

Byasabaga gutega amatwi ukumva neza ijambo ku rindi! Kuko haririmbwe indirimbo zashyizwe mu manota gusa n'abaririmbyi n'abahimbyi b'iyi korali mu rwego rwo guha ubuzima indirimbo z'abo ndetse n'iz'abandi bahanzi bagiye bisunga.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu barimo Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc n'abandi.

Kitabiriwe kandi n'abandi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse igitabo 'Do Not Accept to Die' n'abandi

Ni igitaramo cyari gisobanuye byinshi

Umwe mu bagize uruhare mu gushyira mu manota izi ndirimbo akaba n'Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Tekinike n'Imiririmbire, Bizimana Jérémie yabwiye InyaRwanda ko bakoze iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo no kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 17 ishize.

Yavuze ko mu byo bagezeho harimo ibikorwa by'indirimbo bashyize hanze n'ibikorwa byo gufasha bagizemo uruhare. Yavuze ati 'Turizihiza imyaka 17! Ibigwi byo ni byinshi tumaze kugeraho, kubera ko tumaze gukora ibikorwa byinshi, dufite Album eshanu za Audio, dufite indirimbo zisaga 20 twakoreye amashusho, dufite ndetse n'indirimbo zisaga 100 twakoze mu bitaramo bitandukanye.'

Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zisaga 30, kandi bazifatiye amashusho ku buryo zizagenda zisohoka kuri Youtube yabo mu minsi iri imbere.

Yavuze ko izi ndirimbo bongeye kuziha ubuzima nk'uko byumvikanaga ubwo bazaririmbaga. Ati 'Uburyo ziririmbye! Uburyo twazikozeho, tukongera tukazinagura, zikongera zikaba indirimbo nshya (byumvikanye).'

Baririmbye indirimbo ziri mu ndimi esheshatu. Bizimana yavuze ko bahisemo kubikora mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku ndirimbo no kumenya amanota ya nyayo.

Ati 'Umuziki birasaba ko tuwukora ariko nako dukora ubushakashatsi. Iyo turi gukora biriya tuba turi gukora ubushakashatsi, kugirango tumenye ngo ese ya ndirimbo yari imeze gutya ubutaha yaba imeze gutya, tuba tumeze nk'abari mu bushakashatsi.'

Bizimana yasobanuye ko kuba hari indirimbo z'abandi bahanzi bagiye baririmba muri iki gitaramo biri mu murongo wo gushimangira uburyo umuziki nta mupaka.

Kandi umuhanzi mwiza 'azirikana ko hari undi muhanzi wamutereye ikirenge nawe ukaba uri ku kigeramo'. Akomeza ati 'Ni ukuvuga ngo rero ni byiza ko tubashimira kuko barabikwiye.'


Baririmbye indirimbo 30 mu gitaramo 'I Bweranganzo'

Iyi korali yabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, hanyuma mu gice cya kabiri n'icya Gatatu bita cyane ku ndirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo ziri mu ndimi z'amahanga.

Mu ndirimbo 30 baririmbye harimo indirimbo zakunzwe cyane ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Indirimbo ya mbere yitwa 'Mama Shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu; niyo ndirimbo ya mbere iyi korali ifite yarebwe cyane kandi yinjiza amafaranga menshi ku rubuga rwa Youtube.

Indirimbo ya kabiri yitwa 'Igipimo cy'urukundo', ni indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yasize atabashije gusohora cyangwa ngo ayigishe abaririmbye be.

Banaririmbye indirimbo 'Inkotanyi Cyane' [Bizimana wayanditse mu manota yari amaze imyaka ibiri ayandika], hari kandi 'Ziravumera' ya Ngombwa Thimotee, umunyamuziki waboneye benshi izuba muri gakondo. Bizimana asobanura ko ibyo 'twifuzaga byagenze neza'.

Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya mbere

1.Uhoraho ni Umwami â€"Yahimbwe na Valens Niragire

2.Roho yanjye singiza uhoraho- Yahimbwe na Matayo Ngirumpatse

3.Nyaguharirwingoma- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

4.Allelluia Msifuni Mungu- Yahimbwe na Kelvin Bonifash Bongole

5.The Lord's Prayer- Yahimbwe na Albert Hay Malotte/Valens

6.Exultate Just in Domino- Yahimbwe na Ludovico Grossi Da Viadana

7.Harirwa Inganzo- Yahimbwe na Robert B. Ruzigamanzi

8.Twarakuyobotse- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

9.Dore Umubyeyi- Yahimbwe na Andre Ntungiyehe

10.Lascia Chio Plang- Yahimbwe na George Frederick Handel/Isimbi


Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya kabiri:

1.Icyishongoro cy'ubucungure- Yahimbwe na Protais Bamporiki

2.Choeur Triompal-Yahimbwe na Georges Fredrick Haendel

3.Twongerere Ingabire y'ukwemera-Yahimbwe na Cyriaque Mfashwanayo

4.Igisingizo cya Bikira Mariya- Yahimbwe na Kizito Mihigo

5.Malaika- Yaririmbwe na Monique ayisubiramo

6.Asante Yesu-Yahimbwe na Ufunguo

08.Ou seigneur, tu es bon/Communaute Parole de Feu- Yashyizwe mu majwi na Bizima Jeremie

09.Iyo Mana dusenga irakomeye yo mu burundi- Yashyizwe mu manota na Cyriaque Mfashwanayo

10.Easy on Me- Yahimwe na Adele- Yaririmbwe n'Uruhongore rw'iyi korali bafatanyije na Christella

Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya Gatatu:

1.Igise- Yahimbwe na Oreste Niyonzima

2.Umuntu Nyamuntu- Yahimbwe na Cassien Twagirayezu/Wellars

3.Inkotanyi Cyane- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

4.Mama Shenge- Yanditswe na Bizimana Jérémie

5.Ijuru ry'icyeza- Yahimbwe na Niyonzima Oreste

6.Ziravumera: Yahimbwe na Ngombwa Timothy ishyirwa mu manota na Bizimana Jeremie

7.Nyaruguru- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

8.Zamina Mina- Indirimbo yo muri Cameroon

9.Nibutse ko udukunda- Indirimbo yatunganyijwe na Aimable Kaba

10.Igipimo cy'urukundo- Yahimbwe na Rugamba Sipiriyani ishyirwa mu manota na Bahati Wellars (Iyi ndirimbo iri mu zahimbwe na Rugamba, ariko yishwe itararirimbwa ngo imenyekane).


Chorale Christus Regnat yatangaje ko igitaramo 'I Bweranganzo' ari ngaruka mwaka

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Bwana Mbarushiman Jean Paul yatangaje ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo 'nk'iki' kubera 'ibibazo twanyuzemo bijyanye na Covid-19'.

Avuga ko iki ari cyo gitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira urugendo rw'ivugabutumwa nk'abaririmbyi n'abacuranzi.

Yavuze ko ku Cyumeru tariki 26 Ugushyingo 2023 ku Munsi wa Kristo Umwami bazaba bizihiza imyaka 17 yuzuye bakorera Imana.

Uyu muyobozi yashimye 'abadufashije mu buryo bwose kugira ngo iki gitaramo gishoboke'. Yashimye ahereye ku buyobozi bw'Igihugu, avuga ati 'Mbere na mbere ndashima ubuyobozi bw'igihugu kubera umutekano, umudendezo, tukaba dushobora gukora iki gikorwa nk'iki kikaba mu mutuzo ntakibazo na kimwe kibayeho.'

Yashimye kandi ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda by'umwihariko 'ubuyobozi bwa Paroisse Regina Pacis' [Ku Cyumweru iyi Paroisse izaba yizihiza imyaka 15 izaba ishize ishinzwe].

Mu ijambo rye kandi, yashimye ibitangazamakuru binyuranye, aboneraho gutanga ko iki gitaramo 'I Bweranganzo' kizajya kiba buri mwaka, mu buryo kizajya kiba kimeze nk'iserukiramuco mu murongo wo kuzamura impano z'abakiri bato mu muziki.

Ati 'Iki gitaramo kuva uyu munsi kigiye kuba igitaramo ngaruka mwaka, izina rizahora ari iri nk'uko twabisobanuye.'

Akomeza ati 'Turateganya rero n'ibikorwa byinshi birimo kongera ibihangano cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n'ibindi bikorwa dukora by'urukundo.'

Josh Ishimwe yishimiwe bikomeye

Ni umwe mu bahanzi bakiri bato babashije guhuza umuziki uhimbaza Imana na gakondo, atangira asubiramo indirimbo cyane cyane izizwi cyane mu madini n'amatorero.

Uyu musore w'imyaka 24 muri Kanama 2023 yakoze igitaramo cye bwite yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' cyabereye muri Camp Kigali.

Icyo gihe byari amateka mashya yanditse mu muziki we, nyuma y'uko ibihumbi by'abantu bamushyigikiye, bakitabira.

Ni we muhanzi rukumbi watangajwe mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat. Ariko Andy Bumuntu waririmbye mu ndirimbo 'Mama Shenge' nawe yigaragaje muri iki gitaramo.

Josh Ishimwe yageze ku rubyiniro anyotewe na benshi, maze yanzika mu ndirimbo zirimo 'Sinogenda ntashimye'.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo yateye indirimbo 'Yesu Ndagukunda' maze asaba Massamba Intore gufatanya nawe kuyiririmba.

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise 'Nakushukuru EeBwana', 'Inkingi Negamiye' ndetse na 'Reka Ndate Imana', ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.

Josh asobanura ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu musore yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

Chorale Christus Regnat yakoze igitaramo cya mbere mu ruhererekane rw'ibitaramo ngaruka mwaka bise 'I Bweranganzo' 

Chorale Christus Regnat yavukiye muri Centre Christus ikaba ikorera ivugabutumwa muri Regina Pacis Â Ã‚ Ã‚ 

Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo 30 yitaye cyane kuzirata ubwami, urukundo, gakondo n'ubuzima busanzwe 

Umuhanzi Andy Bumuntu yari yizihiwe ubwo yaririmbanaga na Chorale Christus Regnat indirimbo bakoranye bise "Mama Shenge" 

Andy Bumuntu usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm yaririmbaga asaba Abakristu gufatanya nawe guhimbaza Imana no kwishimira imyaka 17 y'iyi korali 


Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu ari mu bihumbi by'Abakristu bitabiriye iki gitaramo cyubakiye ku kuvuga Imana

Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo wabanzaga kwerekana ko waguze itike iguha uburenganzira bwo kwinjira
Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Gerard Mbabazi, Umwanditsi w'ibitabo Dimitri Sissi, Jules Sentore, Pamella Mudakikwa na Tito Harare uzwi cyane kuri Twitter 

Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena ari mu bakristu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat muri Camp Kigalu 

Chorale Christus Regnat yifashishije ababyinnyi muri zimwe mu ndirimbo za gakondo baririmbye muri iki gitaramo cyagutse 

Wari umwanya mwiza ku miryango wo kongera ubusabane no kuzamura ubushuti bwa kivandimwe

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena ntiyacitswe n'iki gitaramo "I Bweranganzo" 

Umunyamakuru washinze Umuyobozi wa Youtube 'Chitta Magic', Niyitegeka Chita Julius niwe wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo (MC)- Azwi cyane ku kuyobora ibirori n'ubukwe 

Ibyishimo byari byose ku baririmbyi b'iyi korali ubwo baririmbaga indirimbo 30 bari bateguriye abitabiriye iki gitaramo cy'abo 

Banyuzaga bakicara cyangwa se bakajya guhindura imyenda bitegura gukomeza gutaramira abakunzi b'abo 

Umunyamuziki Josh Ishimwe yataramiye abakunzi b'ibihangano bye muri iki gitaramo, ashima uko yakiriwe 

Ubuyobozi bw'iyi korali bwatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakristu guhimbaza Imana 



JOSH ISHIMWE YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO CYA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136686/chorale-christus-regnat-na-josh-ishimwe-bafashije-abakristu-kuramya-ibyaranze-igitaramo-i--136686.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)