Umwana w'imyaka 19 witwa Niyonsenga Dan yarwaye amagufwa bituma azana ibimeze nk'inyonjo none ari gusaba ubufasha.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Niyonsenga Dan arasaba ubufasha nyuma yo kurwara indwara yo mu magufwa.
Yagize ati: 'Hello !! Nkuko mubibona ku ifoto ndetse no kuri Pinned Post yanjye, mfite indwara yitwa Kyphoscoliosis ifata amagufwa (imeze nk' inyonjo) maze umunsi umwe mvuye i Butare Bambwiye ko batankorera Surgery kuko igihe cyarenze.'
Akomeza agira ati: 'Doctor advised me Gushaka Akagare Najya nkoresha njya ku ishuri no mu zindi ngendo kuko yambwiye ko uburibwe ngomba kubana nabwo Permanently, Nubwo ntera Blague gusa meze nabi pe! Mbona mujya mufasha abantu hano kuri X. Nanjye muntabare pe!'
Wamuvugisha kuri 250784774290