Irushanwa ryo gushimira abasora ryatashye mu makipe y'abashinzwe umutekano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe z'abashinzwe umutekano mu mukino wa Volleyball, APR VC na Police WVC ni zo zahize andi makipe zegukana irushanwa ry'umusoreshwa "Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament" ryabaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ni bwo iri rushanwa ryabaye aho ryitabiriwe n'amakipe 5 mu bagore; RRA WVC, APR WVC, Police WVC, IPRC Kigali na Ruhango ni mu gihe mu bagabo ari 4 kuko Gisagara yavuyemo ku munota wa nyuma; APR VC, Police VC Kepler VC na East Africa University.

Mu bagabo APR yisanze mu itsinda rya yo na East Africa University yaje no gutsinda amaseti 3-0, mu gihe irindi tsinda ryari ririmo Kepler VC yaje gutsinda Police VC amaseti 3-2.

Byari bivuze ko muri 1/2 APR ya mbere mu itsinda A ihura na Police VC ya kabiri mu itsinda B n'aho Kepler VC ya mbere mu itsinda B igahura na East Africa University ya kabiri mu itsinda A.

APR VC yaje kugera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-1 n'aho Kepler VC isezerera East Africa University ku maseti 3-0.

Umukino wa nyuma wahuje APR VC na Kepler ntabwo wari woroshye, wagaragayemo guhatana ku rwego rwo hejuru cyane ariko birangira APR VC yegukanye igikombe ku maseti 3-2.

Iseti ya mbere APR yayegukanye ku manota 36-34, Kepler yahise itsinda amaseti 2 akurikiyeho kuri 25-16 na 25-21. Abasore ba APR bahise bakanguka batsinda iseti ya 4 kuri 25-23 biba ngombwa ko hitabazwa iseti ya kamarampaka, APR yaje kuyitsinda 15-13 ihita yegukana irushanwa ry'umusoreshwa 2023.

Umukino wa APR na Kepler ntiwari woroshye

Mu bagore ikipe ya Police WVC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR WVC muri 1/2 amaseti 3-2, nyamara APR ni yo yari yabanje gutsinda amaseti 2 ya mbere, barayigarukana barayisezerera.

Mu buryo bworoshye cyane, RRA yasanze Police WVC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda Ruhango amaseti 3-0.

RRA yaherukaga kwegukana igikombe cya shampiyona, byari byitezwe ko ishobora no guterura icy'umusoreshwa ariko si ko byagenze kuko Police yabatsinze amaseti 3-1.

Iseti ya mbere Police yayitsinze ku manota 25-19, RRA yahise itsinda iya kabiri ku manota 25-21, Police ihita itsinda 2 zari zisigaye kuri 25-19 na 27-25.

Mu bagore kandi APR yegukanye umwanya wa 3 mu gihe mu bagabo watwawe na Police. Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe miliyoni 2, iya kabiri miliyoni n'igice mu gihe iya 3 ari miliyoni imwe.

Irushanwa riheruka kuba rya 2022 mu bagore ryari ryegukanywe na APR WVC yatsinze RRA ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagabo ryegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC ku mukino wa nyuma zombi zitigeze zitabira uyu mwaka.

Byari ibyishimo kuri Police WVC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-ryo-gushimira-abasora-ryatashye-mu-makipe-y-abashinzwe-umutekano-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)