Impinduka muri 11 Amavubi ashobora kubanzamo ku mukino wa Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi u Rwanda umukino wa kabiri w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, rukaba ruri bukine na Afurika y'Epfo.

Ni umukino uri bube kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, ukaba uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Uraba ari umukino wa kabiri ku mutoza w'umudage Torsten Frank Spittler waje ntavugweho rumwe, ni nyuma y'uko umukino n'ubundi wabereye kuri iki kibuga wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 u Rwanda ruheruka kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa.

Imyitozo amaze iminsi akoresha, ikaba yarasize igaragaje ishusho ya 11 ashobora kuza kubanzamo uyu munsi.

Aho ashobora gukora impinduka imwe ugereranyije n'abakinnyi babanjemo ku mukino Zimbabwe, Niyonzima Olivier Seif akinjiramo hakavamo Mugisha Bonheur Casemiro.

11 ashobora kubanzamo

Umunyezamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-amavubi-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-afurika-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)