Dore uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yari yarakaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko mwaba mumeze neza mu rukundo rwanyu, uko byaba bimeze kose, mu rukundo nti mwabura kurakaranya, aho umukobwa cyangwa umugore ashobora kurakaza umugabo we cyangwa umugabo nawe akarakaza umugore we.

 

Ibyo ni ibintu bisanzwe ndetse ikiza ni ukumenya uburyo bwiza bwo gushaka uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yarakaye.

 

Dore uburyo bwiza umugore ashobora gituma umugabo we warakaye acururuka;

1.Musabe imbabazi: Umugabo wawe Niba yarakaye cyane kora uko ushoboye umusabe imbabazi mu buryo butuje nabyo bishobora gutuma umugabo wawe wari warakaye atangira gutuza agacururuka.

 

2.Cunga umujinya wawe: Mu gihe umugore n'umugabo bari gushwana akenshi Hari ubwo umugabo avugira hejuru n'umugore nawe agasubiza umugabo we amukanga, ibyo sibyo ikiza mu gihe ubona umugabo wawe yarakaye wowe gerageza wifate ucunge umujinya wawe.

 

3.Mukorere massage cyane mu bitugu: Abagabo nabo ku bagore babo bagira intege nke, mu gihe umugabo wawe yarakaye cyane ushobora kumuturisha umukanda Kanda ahagana mu bitugu ngo nabyo bituma umugabo atangira gucururuka.

4.Muhe umwanya: Ikindi umugabo wawe Niba yarakaye ushobora kumuha umwanya akamara akanya Ari wenyine nabyo bishobora gutuma umugabo wawe atangira gucururuka.

 

5.Mwibutse ko umukunda: Ikindi ni ngombwa ko wibutsa umukunzi wawe cyangwa umugabo wawe ko umukunda mu gihe yarakaye cyane bishobora gutuma nabwo acururuka.

 

Source: fleeklooded.com

The post Dore uburyo bwiza bwo gutuma umugabo wawe acururuka mu gihe yari yarakaye appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/dore-uburyo-bwiza-bwo-gutuma-umugabo-wawe-acururuka-mu-gihe-yari-yarakaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)