Ihatana ridasanzwe: Intoranwa nziza muri Bask... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mikino izaba mu kwezi k'Ukuboza aho umukino ubanza uzaba tariki 02 Ukuboza, ubere mu gihugu cy'u Burundi ku kibuga cya Département des sports. Umukino wo kwishyura ukazabera mu Rwanda tariki 09 Ukuboza, ubere muri BK Arena. 

Bagirishya Jean de Dieu ukuriye B&B Sports Agency yatangaje ko iyi mikino iteguye ku buryo buri kipe yisangamo.

 Ikipe yose yemerewe abakinnyi 12 bazaba ari beza mu mikino ya Shampiyona z'ibi bihugu. 

Bagirishya kandi yavuze ko abasifuzi b'iyi mikino, umusifuzi wo hagati azaba ari umunyamahanga udaturuka mu gihugu na kimwe muri ibi, mu gihe ku ruhande umusifuzi umwe uzaba ari umunyarwanda, undi ari Umurundi.

Ibijyanye n'ibihembo; Ikipe ya mbere izegukana miliyoni 3 n'ibihumbi 600 y'amanyarwanda n'igikombe. 

Mugwiza Desire uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, yavuko bishimiye igitekerezo cy'iyi mikino kandi ko cyaziye i gihe. 

Yagize Ati" Mbere na mbere turanezerewe kubera iyi mikino. Twe nka Federasiyo  dufungurira amarembo umuntu  wese uza atugana kandi agamije iterambere ry'umukino wa Basketball.

 Ikindi navuga ni uko  igikorwa cyongera imikino ku bakinnyi ba Basketball bituma shampiyona izagaruka bahagaze neza. Iyi mikino izafasha amafederasiyo kuko ari igikorwa ngarukamwaka kandi  kigiye gutuma Federasiyo z'u Rwanda n'u Burundi twirengagije za FIBA dusanzwe duhuriramo.

Mugwiza Desire yemeza ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi kugumana ibihe byiza byabo

Apotre Manirakiza Jean Paul uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Burundi,yavuze ko B&B Sports Agency igikorwa yateguye kizabasha kumenyekanisha umukino wabo.

Yagize Ati "B&B Sports Agency ifite kudufasha kumenyekanisha umukino wa Basketball hagati y'Ibihugu byombi, bagiye kandi kudufasha kuzamura urwego rwa Shampiyona zacu kuko abakinnyi bazajya bakina Shampiyona bifuza kuza mu beza bazitabira iri rushanwa. Ikindi tumaze kubona abayobozi ba Federasiyo za Baseball b'ibihugu bitandukanye bifuza ko twasangira iki gikorwa batubaza bati twe twabigenza gute ngo iwacu kihagere, twavuga nk'aba Tanzania bo bamaze no kigishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. 

Twifuza ko Basketball iba ururimi ruhuza abantu cyane cyane hano iwacu mu Karere k'Iburasirazuba bwa Afurika aho abikorera bazana ibikorwa byabo tukababamariza bakamenyekana biciye mu irushanwa nk'iri." 

Apotre Manirakiza Jean Paul yemeza ko abakinnyi bafite mu Burundi bari ku rwego rwo gutsinda abo mu Rwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136342/ihatana-ridasanzwe-intoranwa-nziza-muri-basketball-yu-rwanda-zigiye-guhatana-nabeze-mu-bur-136342.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)