Europa League: Liverpool yakubiswe n'ikipe ik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko hakinwe imikino ya Champions League kuwa Kabiri nejo kuwa Gatatu kuri uyu wa Kane hari hatahiwe iya Europa League. Saa moya n'iminota 45 Toulouse FC yo mu Bufaransa yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza bari kumwe mu itsinda E.

Umukino watangiye Liverpool iri hejuru cyane ishaka igitego irekura amashoti aremereye ariko umuzamu wa Toulouse FC, Guillaume Restes akora akazi akuramo imipira iremereye. 

Iyi  kipe yari iri imbere y'abafana bayo yo yacungiraga kukwirukankana imipira ariko ba myugariro ba Liverpool barimo Joel Matip na Quansah bagatabara.

Ku munota wa 37 Toulouse FC byaje kuyihira ibona igitego cya 1 gitsinzwe na Aron Donnum nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Tsimikas amwihera umupira.

Mu gice cya kabiri Jurgen Klopp yaje akora impinduka mu kibuga ashyiramo Mohammed Salah, Trent Alexander Arnold ndetse na Szoboszlai agirango ashake uko yakwishyura ariko bikomeza kugorana kuko kuwa 50 Toulouse FC yari yongeye kunyeganyeza inshundura gusa umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Kuwa 57 Dallinga yatsinze igitego cya 2 ku mupira rahawe na Vincent Sierro maze imibare ku bakinnyi ba Liverpool itangira kuzamo ibihekane.

Igitego cya mbere kuri Liverpool cyaje kuboneka ku munota wa 74 ari Casseres Jr witsinze ariko nyuma y'iminota n'ubundi Toulouse FC yongeye ihita ibona cya 3 gitsinzwe na Magri.

Mu minota ya nyuma y'umukino Liverpool yasatiriye cyane ishaka intsinzi ku bubi no kubwiza kuwa 90 Diogo Jota akora akazi acenga ba myugariro aba atsinze igitego cya 2.Umukino warangiye Toulouse FC yegukanye intsinzi y'ibitego 3-2

Umukinnyi ufite ababyeyi be b'Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Norway ukinira iyi kipe Toulouse FC, Warren Kamanzi muri uyu mukino yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 81.


Liverpool yatsinzwe ibitego 3-2


Umukinnyi w'umunyarwanda, Warren Kamanzi yinjira mu kibuga 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136344/europa-league-liverpool-yakubiswe-nikipe-ikinamo-umunyarwanda-136344.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)