Ibyo wamenya kuri Perezida wa Liberia, umukin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo bikunze kubaho cyane ko umuntu wakinnye umupira w'amaguru akagera kure yanavamo umuyobozi ukomeye. N'iyo bibaye usanga ibyo ayobora bifite aho bihuriye n'umupira. 

Si ko bimeze ku Mukuru w'Igihugu cya Liberia, wabaye umukinnyi ukomeye akina nka rutahizamu, asezeye kuri ruhago aza no kuvamo Umuyobozi ukomeye. 

George Weah yavutse taliki 01 Ukwakira mu 1966 avukira mu murwa mukuru wa Liberia i Monrovia ndetse aba ari naho akurira.

Avuka mu bwoko bw'aba 'Kru' baturuka mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Liberia mu gace gakennye cyane. 

Amashuri abanza yayize muri Maze nyuma ayisumbuye ayiga muri Wells Hairston High School ariko aza kurivamo atarangije umwaka we wa mbere.

Yatangiye gukina umupira w'amaguru mu 1981 afite imyaka 15 ahereye mu ikipe y'abato yari iherereye aho yabaga maze nyuma aza gusinyishwa n'ikipe ikina icyiciro cya mbere n'ubundi muri Liberia.

George Weah yatangiye yitwara neza bituma abengukwa n'ikipe yo muri Cameroon ya Tonnerre Yaoundé naho aragenda akomerezaho biza gutuma uwari umutoza w'ikipe y'igihugu ya Cameroon, Claude Le Roy amubunamo ubushobozi budasanzwe abwira mugenzi we watozaga Monaco, Arsene Wenger ko yamuboneye umukinnyi ufite impano idasanzwe bityo ko yamusinyisha.

Arsene Wenger yaje gufata indege yerekeza muri Cameroon kureba uko George Weah akina aramushima bituma mu 1988 ahita yerekeza muri Monaco yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ahawe amafaranga angana n'ibihumbi 12 by'Amayero. 

Uyu mutoza wavuga ko yabaye umuntu udasanzwe mu buzima bw'umupira w'amaguru bwa George Weah kubera ko yahise atangira kwitwara neza cyane bituma nyuma y'umwaka umwe gusa ahabwa igihembo cy'umukinnyi w'umwaka w'Umunyafurika wahize abandi. 

Mu myaka 3 yahamaze yayifashije gutwara igikombe cy'igihugu cy'u Bufaransa ndetse ayitsindira ibitego bugera kuri 57. 

Mu 1992 yerekeje muri Paris Saint-Germain ayifasha gutwara ibikombe birimo icy'igihugu mu 1993 no mu 1995, icya shampiyona mu 1994 ndetse n'icya Coupe de la Ligue mu 1995. 

George Weah kandi ari no muri Paris Saint-Germain yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino ya UEFA Champions League yo mu 1994-1995, aza no guhabwa nanone igihembo cy'umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha abandi mu 1995. 

Nyuma yaje kwerekeza muri AC Milan ikina shampiyona y'u Butaliyani akihagera atwarana nayo igikombe cya shampiyona aba ari nawe uba umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Mu 1999 yarongeye ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona. Guhera mu 1995 kugeza mu 2000 ayikinira, yayitsindiye ibitego 58 mu mikino 150.

Ari muri AC Milan kandi mu mwaka w'imikino wa 1995-1996 ni bwo yakoze amateka ahabwa Ballon d'Or aba Umunyafurika wa mbere ubikoze.

Imbaraga zitangiye gushira gake gake muri 2000 yatijwe muri Chelsea, ayifasha kwegukana FA Cup, maze nyuma aza kugurwa na Manchester City naho ahava ajya muri Marseille yo mu Bufaransa aza gusoreza umupira w'amaguru muri Al Jazira yo muri Abu Dhabi.

Mu ikipe y'igihugu ya Liberia yatangiye kuyikinira mu 1986, muri rusange byarangiye ayikiniye imikino 75 atsindamo ibitego 28.

George Weah ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho batagize ikipe y'igihugu ikomeye ngo imufashe no kugera kure dore ko atigeze anakina igikombe cy'Isi kubera kubura itike yacyo.

Uretse kuba yarayikiniye yaranayitoje ndetse nyuma agenda anayitera inkunga. Perezida wa Liberia mu bana yabyaye harimo abamukurikije barimo Timothy Weah ukina muri Juventus akaba anakinira ikipe y'igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Nyuma yo gusezera ruhago yinjiye muri politiki ahita aba Ambasaderi w'Umuryango w'Abibumbye. Mu 2005 yiyamamarije kuba Perezida nk'umukandida w'ishyaka CDC, atsindwa na Ellen Johnson Sirleaf. 

Muri 2018 nibwo yongeye kwiyamamariza kuba Perezida wa Liberia ndetse aza no gutsinda amatora none ni we uyoboye kugeza ubu.


George Weah wabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye Ballon d'Or ndetse kugeza n'ubu hakaba nta wundi urayegukana


George Weah aza mu bakinnyi beza Isi y'umupira w'amaguru yagize


Nubwo yabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru ariko ntabwo byigeze bimubuza kuyobora Liberia 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136392/ibyo-wamenya-kuri-perezida-wa-liberia-umukinnyi-wumunyafurika-rukumbi-watwaye-ballon-dor-136392.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)