Bien-Aim, Fik Fameica na Nicolas bari i Kiga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie usanzwe ari inshuti y'aba bahanzi bombi yagiranye ibiganiro n'abo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, ubwo bari bitabiriye ibirori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Cam.

Bien-Aimé Baraza yaririmbiye abitabiriye biriya birori yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye 'Alusa why are you Topless' yatangiye gutegura mu gihe cy'imyaka ine ishize.

Iyi album izajya hanze ku mugaragaro ku wa 17 Ugushyingo 2023 ariko ushobora gutangira kuyumva unyuze ku mbuga za Bien-Aimé Baraza.

Yashyize imbaraga mu kuyitegura nyuma y'uko we na bagenzi be bashyize akadomo ku rugendo rw'imyaka 20 yari ishize bakora umuziki. Si ubwa mbere uyu muhanzi ataramiye i Kigali, kandi yakunze kugaragaza ko ari inshuti y'u Rwanda.

Iyi nama y'ihuriro African Leadership Network yateraniye i Kigali ihuje abarenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, hishimirwa ibimaze kugerwaho ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2023 irangira kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, iririmbyemo abahanzi barimo King Promises wamamaye mu ndirimbo 'Terminator' ndetse na Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Higher'

Mu bandi bahanzi bari i Kigali, harimo umuhanzi wo mu Burundi Nicolas wamamaye mu ndirimbo yise 'Kugasozi' yabiciye bigacika mu myaka ya 11 ishize.

Bruce Melodie wagiranye ibiganiro nawe, yavuze ko amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuziki w'u Burundi, kandi ibihangano bye yabikunze igihe kinini.

Bruce Melodie asanzwe afitanye indirimbo 'Bon Appetit' na Fik Fameica basohoyemo Miliyoni 10 Frw ariko irabahombera, kuko yasohotse mu buryo batari bateganyije.

Yigeze kubwira Radio Rwanda ko biriye bakimara kuri iyi ndirimbo bayishoramo miliyoni 10 Frw, ariko umuntu batazi abaca inyuma arayisohora, ibyo bari bakoze byose bibapfira ubusa.

Yavuze ati 'Hari nk'indirimbo nakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda yitwaga 'Bon appetit' sinavuga ko abantu batayikunze. Umuntu yarayinyibye ayisobora mu buryo budakwiriye isa nidupfiriye ubusa, twarayikoreye video ifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw bipfa ubusa ibyo byose biragenda.'

Iyi ndirimbo 'Bon appetit' iri kuri shene za Youtube z'abantu batandukanye kuva mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi batihangana kimwe, kuko hari ushobora guhura n'igihombo nk'iki agahita ava mu muziki mu gihe hari abakomeza umutsi nk'ikinyogote "nkawe" bagakomeza gukotana.

Bruce Melodie avuga ko iki gihe ari nabwo umuhanzi ahura n'abamuca intege, yaba adatumbiriye intego ye akava mu muziki. Gusa, ariko avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi ava mu muziki, agashima abakomeje cyane cyane igitsinagore.

Uyu muhanzi yavuze ko gukira mu muziki bisaba guhozaho, ku buryo ari ibikunda umuhanzi yasohora indirimbo nyinshi kandi mu gihe cyegeranye.

Yavuze ko guhozaho mu muziki we, bituruka ku kuba akora ibyo akunda n'urukundo rw'abantu yabonyemo.

 


Bruce Melodie ari kumwe na Patoranking na Fik Fameica, inshuti ze bamaranye igihe kinini


Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie ari gukorana indirimbo na Patoranking

 

Bien-Aime yahuriye na King Promoses muri Camp Kigali


Bruce Melodie yahuye na Nicolas, umunyamuziki wamamaye mu Burundi igihe kinini


Fik Fameica yanongewe no kongera kugaruka i Kigali 


Bruce Melodie yagaragaje ko yanogewe no kwitabira igitaramo cya Bien-Aime muri Camp Kigali


Bruce Melodie yahuye na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol


Bien-Aimé yagiye ibiganiro na Mike Kayihura, umunyamuziki wisanzuye ku isoko ryo muri EAC


Bien-Aimé yataramiye abitabiriye ibirori by'ihuriro rya African Leadership Network




KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUGASOZI' YA NICOLAS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136405/bien-aime-fik-fameica-na-nicolas-bari-i-kigali-amafoto-136405.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)