Yahagaze agikenewe! Amarushanwa 3 yashyize it... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi mu bahanzi nyarwanda b'ibyamamare igihugu gifite uyu munsi, babikesha kuba baraciye mu marushanwa atandukanye yabagaho mu myaka yashize.

Amwe muri ayo marushanwa yahuzaga urubyiruko rwiyumvamo impano, akabafasha gusesengura koko niba izo mpano zihari, akazigorora. Andi marushanwa, yitabirwaga n'abasanzwe bakora umuziki, abafite impano zisumbye iz'abandi bagashyigikirwa.

Kuri ubu, bamwe mu bahanzi bakizamuka bemeza ko kuba amarushanwa nk'ayo atagikunze kubaho, byateje icyuho kinini mu muziki nyarwanda, kuko usanga n'ufite impano igaragarira buri wese yirwanaho yananirwa agacika intege, kubera kubura amaboko amushigikira.

Muri ayo marushanwa harimo aya akurikira:

1. Â Ã‚  Primus Guma Guma Super Star


Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, niryo rushanwa rya mbere ryanyuzemo abahanzi benshi bakomeye bazamuye umuziki nyarwanda ukagera ku rwego uriho uyu munsi.

PGGSS yatangiye muri 2011, ku nshuro ya mbere yegukanwa na Tom Close, inararibonye mu muziki nyarwanda, naho muri 2012 yegukanwe na King James.

Ku nshuro ya gatatu muri 2013 yegukanwa na Riderman, icyamamare muri Hip-Hop nyarwanda ya none, Jay Polly (2014), Knowless (2015), Urban Boyz (2016), Dream Boys (2017),  na Bruce Melody muri 2018.


Usibye kuzamura urwego rw'abahanzi, Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n'abafana babo, baryoherwa n'ibihe byo kuzenguruka intara zose z'igihugu. 

Iri rushanwa ryatangijwe na East African Promoters, ryaterwaga inkunga na Bralirwa ikora inzoga ya Primus, ryaje gusubikwa bitunguranye mu 2019 bibabaza abahanzi n'abafana b'umuziki nyarwanda.

2. Â Ã‚  The Next Pop Star


Iri rushanwa ryari ryiswe 'The Next Popular Star' cyangwa se 'The Next Pop Star' ryatangiye mu 2020, riza kwegukanwa  na Kibatega Jasmine, wakurikiwe n'umuraperi ukomeye kuri ubu, Ish Kevin.

Kuva muri Nzeri 2020, ni bwo Ikigo cya 'More Events' cyatangaje ko kigiye gutangiza amarushanwa y'abahanzi bamaze kubaka izina n'abandi bakizamuka, aho umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.


Iri rushanwa, ryategurwaga ku bufatanye na Second Nature Films, Network Showbizz yatumiye n'abahanzi bakomeye nka Jason Derulo na Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.

Ryari rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, aho ryaterwaga inkunga na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

3. Â Ã‚  Talent Zone


Talent Zone ni irushanwa ryatangiye mu ntangiro za 2016, rigamije kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda, aho ku ikubitiro ryatangiye ryibanda ku njyana ya Hip hop, nyuma rikaza kwaguka.

Igitekerezo cy'iri rushanwa, cyazanwe n'umunyamakuru Murenzi Emmalito ubwo yakoraga kuri Royal TV. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri 2016, Emmalito yavuze ko yatekereje kuzana iri rushanwa, nyuma yo kubona ko abanyarwanda batajya bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zibihishemo.


Bamwe mu bahanzi yamuye, harimo Chriss Easy uri mu bakunzwe muri iyi minsi, n'abandi. Uretse umwaka umwe wa 2018 gusa ryahagazeho, iri rushanwa ryarakoze ritanga umusaruro ugaragara kuko muri 2019 ryagarukanye imbaraga nshya, riyobowe na Royal Fm.

Si aya marushanwa gusa kuko hari n'andi menshi atarakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyangwa se akaza akamara igihe gito bikarangira ahagaze ataramenyekana cyane. 

Hari n'abahanzi nyarwanda kandi bagiye banyura mu marushanwa akomeye ahuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, harimo nka Gabiro, Patrick Nyamitari n'abandi bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryagiraga n'amajonjora i Kigali.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136400/yahagaze-agikenewe-amarushanwa-3-yashyize-itafari-ku-muziki-nyarwanda-nyuma-akaza-gukender-136400.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)