Harmonize yatambukanye umucyo mu bitaramo Africa Entertainment Awards abarimo Meddy , Element na Okkama batahiraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi barimo Meddy , Okkama na Element batashye amaramasa mu bihembo bya African Entertainment Awards.Umuhanzi Harmonize we aherutse gushyira hanze amafoto aryamye hamwe n'ibikombe yegukanye muri aya marushanwa.

 

 

Mu bihembo byatangiwe muri Amerika, African Entertainment Awards , umuhanzi Harmonize yahacanye umucyo mu gihe abahanzi Nyarwanda barimo Meddy n'abandi bo batashye amaramasa.Ibi bihembo byari bihataniwe mu byiciro birimo ; Icyumunyamideri w'umwaka, Umunyamakuru w'umwaka, umuhanzi w'umugabo w'umwaka , umuhanzikazi w'umwaka, umukinnyi wa Filime w'umwaka, kompanyi igira uruhare mu guteza imbere umuziki y'umwaka , umushoramari muri muzika w'umwaka.

 

Muri ibi bihembo Burna Boy, yahatambukanye umucyo atwara ibihembo 2 na Harmonize nawe atwara ibihembo bibiri ndetse anahabwa icyo gushimirwa guteza imbere Bongo Flava y'Abatanzania.Harmonize wamamaye muri Single Again yanamufashije gutwara igihembo cy'indirimbo ifite amashusho meza.

Kuba abarimo Meddy , Element na Okkama baratahiye aho, byabaye isomo rikomeye ndetse babona ko bagifite akazi ko gukora muruhando rwa Afurika.

 

The post Harmonize yatambukanye umucyo mu bitaramo Africa Entertainment Awards abarimo Meddy , Element na Okkama batahiraho appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yatambukanye-umucyo-mu-bitaramo-africa-entertainment-awards-abarimo-meddy-element-na-okkama-batahiraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)