CedrickQueen, 'Couple' ya mbere yinjiye mu m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biyongereye ku rutonde rw'abanyamuziki barimo James na Damiella, Ben na Chance, Papy Clever na Dorcas, Tracy Agasaro na Rene Patrick n'abandi bakora umuziki mu buryo bw'umwuga kandi bakundana/babana nk'umugabo n'umugore.

Itandukaniro ririmo ni uko Cedrick na Queen bazajya bakora indirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar', ni mu gihe amatsinda yamamaye cyane mu Rwanda ari abakora indirimbo za 'Gospel'.

Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 26' Cedrick na Queen basohoye yitsa ku rugendo rw'urukundo rw'aba bombi, imibanire y'abo ya buri munsi n'imitoma itangaje iranga urukundo rwabo. Nko mu gitero cya mbere baririmba bagira inama abakundana, kutemerera buri wese washaka kwitambika urukundo rw'abo.

Cedrick yabwiye InyaRwanda ko yiyemeje gukorana umuziki n'umukunzi we kubera ko yujuje ibisabwa nk'umuhanzi wese. Ikirenze kuri ibyo, biri mu murongo wo gushimangira urukundo bakundana.

Yavuze ati 'Kuba nkora umuziki si ukwishimisha ndawukunda kandi kurundi ruhande ni akazi, gusa impamvu yo kuba umukunzi wanjye ari nawe mugore wanjye kuba narahisemo ngo dufatanya muri uru rugendo rwa muzika n'uko umukunzi wanjye yujuje ibisabwa mu bijyanye n'umuziki, ikindi kandi akaba ari imbaraga nungutse.'

Akomeza ati 'Abenshi dukunda guhisha ntidushime ibyo dufite ariko njye nahisemo gushima nogushimangira ko umukunzi wanjye ari imbaraga zanjye akaba umujyanama wanjye kuba rero twaba itsinda nk'uko bigaragara ari nako kuri nuko duhuje kandi dushyigikirana, rero kuba turi kumwe no kuba dukorana n'uko duhuje byaba urukundo rwacu ndetse n'impano yacu kandi nkeka nkanizera ko ari umugisha dufite byaba none cyangwa ejo hazaza.'

Asobanura ko kwandika indirimbo 'Turaberanye' biri mu rugendo rwo gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda no kugaragaza impano ibarimo.

Kandi avuga ko bayanditse bagendeye ku mibanire mu rukundo rw'abo. Akomeza ati 'Ikindi ni uko twanditse ino ndirimbo tugendeye ku rukundo rwacu uko dukundana ndetse tukareba no ku bandi bantu bo hirya no hino bakundana tuvugamo ibibazo abantu bahura nabyo mu rukundo rwabo tubahumuriza ndetse natwe ubwacu tugira duti turaziranye.'

Cedrick asobanura ko hamwe n'umukunzi we Queen bazakomeza gukoresha impano Imana yabahaye, mu gutanga ubutumwa bw'urukundo no mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Amani Cedrick usanzwe ari mu babyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari, yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Neza' yatumye umukunzi we amuha impano ya moto.

Asobanura ko hari byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga umuntu yakunda bya nyabyo ku buryo 'ntamuhemukira'. Yumvikanisha ko gushaka uwo muzabana, ukwiye gushaka 'uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira'.

Cedrick avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no kuba yarabanje kuvugana nawe kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro, mbere y'uko batangira urugendo rwo gukundana.

Asobanura umukunzi we nk'umuntu ukunda umuziki cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe. Avuga ko ubwo yiyemezaga kumwambika impeta, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we. Â Ã‚ Ã‚ 

Ku wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we, nyuma bahamya urukundo rwabo imbere y'amategeko.

Uyu musore anavuga ko umukunzi we ari umuntu ugira urukundo rwinshi cyane, ku buryo agukunda akaba 'yanakurwanirira'. Kandi agatinya kubeshya umuntu akunda. 

Cedrick yatangaje ko yiyemeje gukorana umuziki n'umukunzi we Queen kubera ko yujuje buri kimwe gikenewe ku munyamuziki


Cedrick na Queen bakoranye indirimbo 'Turaberanye' bashingiye ku nkuru y'urukundo rw'abo


Cedrick avuga ko imyaka ine ishize ari kumwe na Queen yaranzwe n'ibihe by'urwibutso


Cedrick na Queen bavuga ko bashaka gushyira itafari ry'abo ku rugendo rw'umuziki


Cedrick asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco Nyarwanda

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURABERANYE' YA QUEEN NA CEDRICK

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136305/cedrickqueen-couple-ya-mbere-yinjiye-mu-muziki-windirimbo-zisanzwe-video-136305.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)