Amavubi yasezerewe muri CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi y'abatarengeje imyaka 15 yasezerewe muri CECAFA atageze muri 1/2, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 2-1.

Ni mu mukino wa kabiri w'itsinda B wabereye kuri FUFA Technical Centre mu gace Njeru muri Uganda yakiriye iri rushanwa.

Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 3-0, u Rwanda rwakinnye umukino wa 2 kuri uyu wa Gatatu na Tanzania.

Amavubi U15 yasabwaga gutsinda ubundi akazategereza umunsi wa nyuma ariko ntibyaje gukunda kuko Tanzania yatsinze 2-1.

Ibitego bya Tanzania byatsinzwe na Peter Arbogasti ku munota wa 35 na 48 ni mu gihe igitego cy'impozamarira cyabonetse ku munota wa 89 gitsinzwe na Niyongabo Patrick ku mupira wavuye muri koruneri.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ku wa Gatandatu rukina na Somalia umukino udafite icyo uvuze kuko ibi bihugu byombi byamaze gusezererwa.

Ingimbi z'u Rwanda ntako zitagize
Tanzania yabonye intsinzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasezerewe-muri-cecafa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)