Carine, Egide, Sicha na Egide begukanye Music... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanwe na Kenny Kennedy wegukanye umwanya wa mbere. Umwanya wa Kabiri watwawe na Egide Nkubito naho uwa Gatatu wegukanwa na Sicha. Mu gihe umukobwa waje mu begukanye ibihembo ari Umutoni Carine. Mu bihe bya vuba nk'uko Genius On This One yabitangaje bakaba batangira kubatunganyiriza indirimbo umwe ku wundi.

 

Ati:"Twishimiye uko igikorwa cyagenze birumvikana bwa mbere biravuna ariko muri rusange byagenze neza. Mu bihe bitari ibya kure turatangira gutunganya indirimbo z'abatsinze."

 

Musi Up Competition ikaba kandi byitezwe ko izongera kuba kuko kuzamura impano nshya aribyo Genius Records ishyize imbere.


Umutoni Carine uri mu batsinze yagize ati:"Ni amahirwe akomeye kubona aho ugaragariza impano yawe twizeye kuzagera kure kubera iri rushanwa twegukanye."


Yashimiye kandi ko abari n'abategarugori bakomeje gushyigikirwa mu byo bashoboye. Abahanzi bitabiriye Music Up Competition bakaba basanzwe bafite indirimbo bakoze nubwo usanga bavuga ko biba bitoroshye ariko bikaba byiza iyo ubonye ugusunika.


REBA UKO BYARI BIMEZE

">

REBA AMAFOTO YA FINALI YA MUSIC UP COMPETITION



















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136447/carine-egide-sicha-na-egide-begukanye-music-up-competition-amafotovideo-136447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)