Byiringiro Lague Mangwende na Mugisha Bonhe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo abakinnyi 3 b'ikipe y'igihugu "Amavubi" Byiringiro Lague, Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende na Mugisha Bonheur, bururutse ku kibuga cy'indege cya Kigali, baje gutanga umutahe wabo mu ikipe y'igihugu "Amavubi". 

Ikipe y'igihugu "Amavubi" ifite imikino ibiri ikomeye, yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mexico na Canada.

Kuri gahunda yo kugera hano mu Rwanda, Imanishimwe Emmanuel yagombaga kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali ku isaha ya 13:40 PM, ari nazo saha yahagereye. Uyu mukinnyi yahagereye rimwe na Mugisha Bonheur wahamagawe nyuma ndetse ahita ashaka indege yihuta.

Nyuma y'isaha imwe gusa, Byiringiro Lague nawe yahise asesekara ku kibuga cyiza aho yasanganiwe n'umuryango we.

Byiringiro Lague wari waraye akinnye umukino wa shampiyona ndetse azamura ikipe mu cyiciro cya kabiri yatangarije InyaRwanda ko ibihe byiza yari afite muri Suwede, yiteguye kubiha n'ikipe y'igihugu, Amavubi, ibyo yatangaje bikaba biri busohoke mu nkuru ikurikira.

Aba bakinnyi bahise bafata imodoka ibakomezanya mu Karere ka Huye aho bagomba gusanga abandi bakinnyi b'ikipe y'igihugu bageze i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. 

Umuryango wa Byiringiro Lague waje kumutegerereza ku kibuga cy'indege

Byiringiro Lague yageze ku kibuga cy'indege, asanga Mugisha Bonheur bakinanye muri APR FC amutegereje 

Mugisha Bonheur abwira Byiringo Lague ati: "Uziko umwana wawe yabaye inkumi"

Imanishimwe Emmanuel ukinira ikipe ya As FAR yo muri Morocco, ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu mukino wo kuri uyu wa gatatu 

Mugisha Bonheur ukinira ikipe ya AS Marsa yo muri Tunisia, yongewe mu ikipe y'igihugu, igitaraganya, aho yahise ashaka indege imugeza mu Rwanda byihuse 

Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel bemeza ko igihe kigeze bagashimisha abanyarwanda




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136472/byiringiro-lague-mangwende-na-mugisha-bonheur-bageze-i-kigali-bitabiriye-ubutumire-bwamavu-136472.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)