Babiri basezerewe mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y'Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y'u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

Gusa bijyendanye n'imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Ishimwe Elie Tatou wa Mukura VS.

Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo, Yves Hendrickx na Bizimana Djihad.

Mugunga Yves ntabwo yajyanye n'abandi i Huye
Elie Tatou na we yasezerewe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babiri-basezerewe-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)