Australia: Umugore w'imyaka 56 yanyoye imiti ya Diabetes. ashaka kugabanya ibiro ihita imwica #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Australia wari mu myiteguro y'ubukwe bw'umukobwa we yifuje kunanuka maze anywa imiti igabanya ibiro ahita apfa.

Trish Webster yishwe n'uburwayi bwa Gastrointestinal nyuma yo gufata imiti ya Diabetes yo mu bwoko bwa 2 irimo iyitwa Ozempic agamije kugabanya ibiro nk'uko umuryango we wabitangaje.

 

Uyu mugore yapfuye azize gufata iyi miti izwiho kugabanya ibiro kugira ngo yitegure ubukwe bw'umukobwa we.

Umugabo we witwa Roy Webster yabwiye Per 60 Minutes Australia, ko umugore we nta Diabetes yari arwaye ngo yayifashe agira ngo agabanye ibiro.Ati:' Umukobwa we yari afite ubukwe.Uyu nawe rero yari yaravuze ikanzu yifuza kuzambara. Ubwo rero yahangayikishijwe n'uko angana'.

 

Roy yemeza ko umugore yabanje gufata Ozempic nyuma agafata Sexanda nabyo bizwiho kugabanya ibiro.Uyu mugabo yemeza ko , umugore we yatangiye kuruka, kurwara Impiswi ,..

 

Ati:' Ryari ijoro ribi cyane kuva ubwo.Naje kumenya ko atarimo guhumeka nkora iyo bwabaga ariko apfa hagati mu ijoro.Ati:' Ntabwo nabashije kumutabara.Iyo nza kumenya ko ariko bigenda , ntiyari kubifata.Nari kumenya neza ko ntabyo yafashe'.

 

Urukingo rwa Ozempic rwemejwe nk'urukingo rwa Diabetes n'ikigo cyitwa 'Australia 's Department of Health and Aged Care'. Nk'uko bigaragara kuri Website yabo ngo urukingo rwatangiye gukoreshwa.

 

Ikinyamakuru E!News gitangaza ko cyagerageje kwegera abakozi uyu muti wa Ozempic na Sexanda gusa ntibabasha kuvugana.

The post Australia: Umugore w'imyaka 56 yanyoye imiti ya Diabetes. ashaka kugabanya ibiro ihita imwica appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/australia-umugore-wimyaka-56-yanyoye-imiti-ya-diabetes-ashaka-kugabanya-ibiro-ihita-imwica/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)