Umunyamakuru Peter Kamasa yabonye ikipe nshya yo gutoza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya East African University Rwanda, bwagize umunyamakuru Peter Kamasa umutoza mukuru w'iyi kipe mu gihe cy'imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 ugushyingo 2023, aho uyu mutoza yasinyiye iyi kipe amasezerano yo gutoza iyi kipe izakina amarushanwa y'umwaka utaha muri volleyball ndetse ikaba yakinnye n'irushanwa rya Taxpayers

Peter Kamasa, yavuze ko bamusaba guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no kubafasha kuzamura urwego no kuzana ibyishimo muri iyi Kaminuza.

Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko wagiye muri UTB WVC.

Kamasa kandi yanabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC ndetse yegukana ibikombe bya shampiyona yo mu mikino y'abakozi itegurwa na ARPST. Yanatoje kandi ESSA Nyarugunga, na Kirehe Volleyball Club.

Umutoza mukuru Peter Kamasa yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2001 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

Yatoje amakipe atandukanye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-peter-kamasa-yabonye-ikipe-nshya-yo-gutoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)