Agiye gusesekara i Kanombe! Byiringiro Lague yasize Yannick Mukunzi na bagenzi be bakiri mu byishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona, we ahita afata indege aza mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amasaha make ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri, Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague yegukanye igikombe cya Shampiyona, Lague yahise afata indege aza mu Rwanda.

Byiringiro Lague ari busesekare i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, aho arahita yerekeza i Huye aho arasanga abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari kwitegura umikino izahura na Zimbabwe mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy'isi mu 2026, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, nibwo Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi bafashije Sandviken IF kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya Gatatu izamuka mu cya 2 nyuma yo gusoza iyoboye urutonde irusha iya kabiri amanota 2.

 



Source : https://yegob.rw/agiye-gusesekara-i-kanombe-byiringiro-lague-yasize-yannick-mukunzi-na-bagenzi-be-bakiri-mu-byishimo-byo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona-we-ahita-afata-indege-aza-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)