Abakinnyi 11 Amavubi ari bubanze mu kibuga ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi iribukine umukino ufungura amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026. Ni umukino uzabera kuri sitade Mpuzamahanga y'Akarere ka Huye, utangire ku isaha ya 15:00 PM.

Iyi sitade, ni nayo ikipe y'igihugu yakoreyeho imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri, aho iyi myitozo InyaRwanda yabashije kuyikurikirana rwihishwa. Ubwo imyitozo yari igeze rwagati, umutoza Torsten Spittler Frank yaje guhindura imyitozo ashyira abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rumwe, ndetse atangira kuberekera uko bazakina kina kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi 11 umutoza yahisemo ko bazabanza mu kibuga

Ntwari Fiacre

Omborenga Fitina

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Mutsinzi Ange

Manzi Thierry

Mugisha Bonheur

Mugisha Gilbert

Bizimana Djihad

Nshuti Innocent

Hakim Sahabo

Byiringiro Lague

Muri aba abakinnyi, batatu gusa nibo bakina mu Rwanda, akaba ari Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent kandi bose bakaba bakinira ikipe ya APR FC. Aba bakinnyi bashobora guhinduka  isaha ni isaha bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo n'uburwayi.

Amavubi yerekanye imyenda mishya azambara kuri uyu wa Gatatu 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136520/abakinnyi-11-amavubi-aribubanze-mu-kibuga-ku-mukino-wa-zimbabwe-video-136520.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)