Nyuma yo guhunga kubera amadeni Samusure arat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Samusure yemeje ko asigaye atuye mu gihugu cya Mozambique mu mujyi wa Maputo aho yari amaze amezi atandatu atuye ariko byaragizwe ubwiru nta muntu uzi akanunu ke dore ko na film nshya yasohokaga yitwa "Makuta" yari imaze igihe idasohoka.

Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kalisa Ernest wamenyekanye muri Sinema nyarwanda yatangaje ko umuntu wese uherereye mu gihugu cya Mozambique wamukenera mu bukwe haba kubuyobora, kuvuga amazina y'inka yamubona igihe cyose ndetse anashyiraho nimero yo kumuhamagariraho muri icyo gihugu. 

Abantu benshi batari bazi amakuru ye n'ikimugenza muri iki gihugu cya Mozambique, batangiye kuvuga ko yaba ari amayeri arimo akoresha kugira ngo abone uko azahita yerekeza mu bihugu byo ku Mugabane  w'u Burayi cyangwa  Amerika mu buryo bumworoheye nk'uko benshi bakunze kubigenza.

Byaje gutungurana aho mu minsi ishize Samusure yakoze Group kuri WhatsApp asaba abantu kumufasha avuga ko abayeho ubuzima butari bwiza mu gihugu cya Mozambique ndetse akaba afite ipfunwe n'icyaha mu Rwanda bituma nawe atagaruka mu gihugu cyamubyaye.

Mu kiganiro Samusure yagiranye na Max TV, yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze amadeni y'abantu yari afite ndetse n'abakinnyi ba Filime bagaragaye muri Makuta atigze yishyura. Bamwe mubo yari afitiye amadeni avuga ko bari baramugejeje mu nkiko ajya mu gihugu cya Mozambique asa nk'utorotse.

Ubwo yafataga umwanzuro wo kugenda bikaba ngombwa ko agurisha imitungo ye yari afite mu Rwanda ndetse na Filime  igahagarara, Samusure yari yamenye amakuru ko uwo afitiye ideni yafashe ajya gukina Filime Makuta ikamuhombera yari agiye kumurega hanyuma afata icyemezo cyo guhunga atari yatabwa muri yombi. 

Samusure yahakanye ibyo kuzajya mu mahanga ya kure yitwaje ko ari impunzi iturutse muri Mozambique atari ukuri ahabaye nk'umunyarwanda kandi ibibazo nibikemuka azagaruka mu Rwanda agahigira ubuzima mu gihugu cyamubyaye cyane ko muri Mozambique atunzwe no gusenga kenshi agakora gake.

Kugeza magingo aya, Samusure arasabwa kwishyura arenga Miliyoni esheshatu n'igice (6,500,000 Frw) kugira ngo agaruke mu Rwanda nta cyasha afite ndetse ntawe abereyemo ideni ngo amugeze mu nkiko afungwe kandi aribyo yagiye muri Mozambique ahunze.

Ayo madeni yose yayafashe mu gihe cya COVID-19 ubwo yasohoraga Filime ya Makuta ikaza kumuhombera akabura ubwishyu bw'ayo madeni yari yafashe. 

Kalisa Ernest wamenyakanye nka Samusure ndetse n'andi mazina muri Filime zitandukanye, ni umwe mu bafite ibigwi muri Sinema nyarwanda  ndetse akaba n'umuhanga mu bijyanye no kuyobora amakwe  ndetse no kuvuga amazina y'inka.


Samusure yatangaje ko yagiye Mozambique ahunze abo afitiye amadeni.


Samusure Makuta yatangaje ko ubuzima butoroshye asaba abagiraneza ko bamufasha kwishyura amadeni akagaruka mu gihugu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136530/nyuma-yo-guhunga-kubera-amadeni-samusure-aratabaza-136530.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)