Bugesera FC yabonye umutoza mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n'uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana ,ku bwumvikane bw'impande zombi.

Nyuma y'ibyo kuri uyu wa Gatatu yahise itangaza umutoza ukomoka mu Burundi, Francis Haringingo nk'umutoza mushya aho yamusinyishije amasezerano y'umwaka 1 n'igice akazungirizwa na Nduwimana Pablo.

Uyu mutoza yaherukaga muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w'imikino atoza ikipe ya Rayon Sports yafashije gutwara igikombe cy'Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Akiva muri Rayon Sports yahise ajya gutoza ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya ariko ho ibintu ntabwo byagenze neza ahita atandukana nayo hadashize igihe.

Usibye ayo makipe kandi mu Rwanda yatoje Mukura VS nayo ayiha igikombe cy'Amahoro muri 2018, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

Kuri ubu Bugesera FC ku rutonde rwa shampiyona iri kumwanya wa 13 n'amanota 9 inganya na Sunrise FC iri kumwanya wa nyuma.


Haringingo Francis niwe mutoza mushya wa Bugesera FC 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136531/bugesera-fc-yabonye-umutoza-mushya-136531.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)