Yatoje Simba Sc kandi si mushya mu Rwanda, Rayon Sports yikijije Yamen Zelfani iravugwamo umutoza w'umunyabigwi mu karere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatoje Simba Sc kandi si mushya mu Rwanda, Rayon Sports yikijije Yamen Zelfani iravugwamo umutoza w'umunyabigwi mu karere.

Nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani ukomoka muri Tunisie, ikipe ya Rayon Sports iravugwamo Hitimana Thierry wayikiniye akaniyibera umutoza mu myaka ishize.

Mu masaha make ashize, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamaze gutangaza ko biciye mu bwumvikane bw'impande zombi, iyi kipe yamaze gutandukana na Yamen Zelfani wari ufite amasezerano y'umwaka umwe.

Amakuru  twamenye, ni uko mu gushaka igisubizo kindi cyo gusoza uyu mwaka w'imikino, hari gutekerezwa Hitimana Thierry wayitoje inshuro ebyiri nyuma yo kuyibera Team manager mu 2014.

Uretse Hitimana utekerezwa muri iyi kipe, amakuru avuga ko hari abatoza bandi bahise bandika basaba akazi muri iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Thierry ari mu batoza bafite uburambe kuko mu Rwanda yatoje Bugesera FC, AS Kigali na Rayon. Muri Tanzania yatoje Namungo FC na Simba SC.



Source : https://yegob.rw/yatoje-simba-sc-kandi-si-mushya-mu-rwanda-rayon-sports-yikijije-yamen-zelfani-iravugwamo-umutoza-wumunyabigwi-mu-karere/?utm_source=rss=rss=yatoje-simba-sc-kandi-si-mushya-mu-rwanda-rayon-sports-yikijije-yamen-zelfani-iravugwamo-umutoza-wumunyabigwi-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)