Umutoni Carine aracyayoboye! Hagiye kumenyeka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ku itariki10 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekana 3 bahita bakomeza ku musozo n'abandi 15 bagiye guhatana muri kimwe cya kabiri.

 


Carine Umutoni arayoboye mu matora

Batatu hakaba hashingirwa ku majwi bagize mu gihe abandi 15 hanarebwa na none ku mashusho bohereje.

 

Aba 15 bakaba bazahatana ku wa 20 Ukwakira mu buryo bw'imbonankubone banacakirane mu matora bizasiga hamenyekanye 7 basanga ba 3 mu cyiciro cya nyuma.

 

Ku wa 04 Ugushyingo 2023 nibwo hazamenyekana abegukana ibihembo bagera kuri 3 biyongeraho umwe wahize abandi w'igitsinagore mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira.

 

Ubwo InyaRwanda yakoraga iyi nkuru binyuze kuri noneho.com Umutoni Carine ni we wari imbere. Akurikirwa n'abarimo Ishimwe Sylvie, Kenny Kennedy, Pamella Tumukunde na Mugisha Prince.

 

Ari muri 3 bayoboye mu matora


Abo bakaba aribo batanu kugeza ubu bari imbere  nk'uko ubuyobozi bwa Genius bwabitangaje, 3 nibo  bazahita bajya mu cyiciro cya nyuma ndetse uwa mbere muri iki cyiciro ni ukuvuga  uzasozanya amajwi menshi yemerewe indirimbo 2 z'amajwi.


KANDA HANO UREBE UKO BAHATANYE MU MAJWI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135247/umutoni-carine-aracyayoboye-hagiye-kumenyekana-abakomeje-muri-music-up-competition-135247.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)