Ibyo mutabwiwe! Uko uwatumiye The Ben yafatiw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yagarutsweho mu kiganiro kitwa Classic Vibes gica kuri Pj Classic Fm gikOrwa na Edisson Ndayahoze na Claude Saga. Cyatambutse ku itariki 09 Ukwakira 2023 guhera saa 16H00 kugeza saa 18H00. Bagarutse cyane ku buryo Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yafatiwe ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ahitwa Gasenyi Nemba, Douane. 

Muri iki kiganiro cy'iyi radiyo ikorera mu mujyi wa Bujumbura, aba banyamakuru basobanuye inzira yose yagejeje  Nishishikare Jean De Dieu  ku gufungwa  bati :" Uwitwa Nelly Nat, umunyamakuru wakoranye na John mu kwamamaza igitaramo ndetse binavugwa ko ari we wabasabiye uburenganzira bwo gukora igitaramo mu biro bya Mairie De Bujumbura yatanze ikirego kuri Polisi noneho ubwo John yari ageze ku mupaka arafatwa". 

Aba Banyamakuru bavuga ko John yahagaritswe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu. Polisi yamutwaye ku Cyumweru imukura i Kirundo imujyana i Bujumbura. Yahise asaba ko adafungwa ahubwo yagumye muri Hoteli . Polisi yamujyanye muri PJ (Police Judiciaire) kubazwa. Akihagera rero hahamagawe Big Fizzo ngo bamubaze niba hari umwenda John amufitiye. 

Bigg Fizzo yahakanye ko rwose nta mwenda amufitiye. Bigg Fizzo yasobanuye ko ku itariki 01 Ukwakira 2023 mu gitaramo gikuru atigeze aririmba yaje yakererewe bityo nta kintu yishyuza John. Polisi ihamagaye Sat-B imubaza niba hari umwenda bamurimo yarahakanye. Niko byagenze kuri Landry Promoter ureberera inyungu za Lino G. Uyu we yavuze ko nta masezerano afitanye na John kandi ko Lino G ataririmbye ariyo mpamvu nta kintu yishyuza.

Iki kiganiro cyamaze amasaha abiri havuzwemo umukobwa witwa Nelly Nat usanzwe uba mu myidagaduro y'i Burundi bamubajije niba koko John yarafashwe hanyuma yemeza ko yafatiwe ku mupaka mu Kirundo aje mu Rwanda. Nelly Nat yabwiye iyi radiyo ko John yabajijwe na Polisi kandi byose byagenze neza abo yari afitiye amafaranga bose byakemutse abandi bakaba bahakanye ko nta kibazo bafitanye. Uyu Nelly Nat yabwiye iyi radiyo ko hari umuvandimwe wa John  uba muri Sweden witwa Claude wamwoherereje amafaranga noneho akemura ibyo bibazo byose. 

Kuva John yafatwa ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 yasabye ko yajyanwa muri Hoteli aho gufungirwa muri gereza cyangwa se kasho. Nk'umukire, polisi yaramwumvise imurekera muri Hoteli ari kumwe n'umushoferi we wari wanze kumuva i ruhande avuga ko atari busige shebuja. Bwakeye ku Cyumweru aherekejwe na Polisi asubira i Bujumbura guhatwa ibibazo kugeza birangiye ararekurwa.

Nelly Nat wasabye ko John afatwa ni we wakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bufite amahirwe kuba hari abakiri bato batunze za Miliyali kandi bafite umutima mwiza. 


Nelly Nat yajyaga ashimira u Burundi ko bufite amahirwe none kuri ubu bararebana ay'ingwe


Nelly Nat ni we wasabye polisi gufata John



Muri iki kiganiro bagarutse ku mafoto ya John na Nelly Natt aho yakunze kuvuga neza John agaragaza ko ari umugisha ku Burundi kuba bumufite. John yafatiwe ku mupaka tariki 7 Ukwakira 2023 ajya muri Hoteli kugeza bukeye ku Cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023 yerekeza I Bujumbura kubazwa. Yari aje i Kigali mu Rwanda, igihugu afata nko mu rugo kuko yarahabaye anahigira amashuri yisumbuye ariko anahafite inshuti nyinshi.

REBA HANO IKIGANIRO NA JOHN

">

VIDEO: DIEUDONNE MURENZI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135244/ibyo-mutabwiwe-uko-uwatumiye-the-ben-yafatiwe-ku-mupaka-aje-i-kigali-135244.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)