Abarenga 60 bazaririmba mu itangwa ryibihemb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori bizayoborwa n'umunyamuziki ubimazemo igihe kinini D'Banj wo muri Nigeria ndetse n'umunyamideli Maria Borges wo mu gihugu cya Angola. Ni ubwa mbere aba bombi bagiye guhurira ku rubyiniro bayoboye ibirori nk'ibi by'umuziki mpuzamahanga.

Trace Africa ivuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaririmbamo abahanzi barenga 60, harimo abahataniye ibihembo n'abandi batabihataniye. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi ababitegura bagaragaza ko bakuruwe n'ishoramari u Rwanda rwakoze mu kwagura ibikorwa binini byakira inama.

Urutonde rw'abahanzi bazaririmba ruyobowe na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa), Yemi Alade (Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse na Tayc (France).

Hari kandi Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon) ndetse na Bamby (French Guiana).

Ibi bihembo kandi bizaririmbamo GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen (Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto Gospel Choir (South Africa).

Urutonde rw'abazaririmba muri ibi bihembo kandi rwiyongereyeho Artmasta wo muri Tunisia, Ko-c (Cameroon), Odumodublvck (Nigeria), Pheelz (Nigeria) ndetse na Roselyne Layo (Ivory Coast).

Umuhango wo gutanga ibi bihembo kandi uzitabirwa n'abanyamuziki bakomeye barimo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo, BNXN wo muri Nigeria, DJ Illans wo muri Reunion, Josey (Ivory Coast), Juls (Ghana), Moses Bliss (Nigeria) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

D'Banj uzayobora ibi birori agiye kumara imyaka irenga 20 mu muziki. Agaragaza ko yatangiye kuwisangamo kuva mu 2000, kandi ashyira imbere gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeat, Afro-Pop n'izindi njyana.

Ibitaramo yaririmbyemo, indirimbo yashyize hanze zirimo nka "Oliver Twist," "Fall in Love," "Scapegoat," and "Mr. Endowed." "Oliver Twist" n'izindi zatumye izina rye rikomera.

D'Banj yavuze ko yishimiye guhabwa umwanya wo kuyobora ibirori byo gutanga ibi bihembo, bizahuriza hamwe abanyamuziki n'abafana bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ati 'Niteguye kugera mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards.'

Umunyamideli Maria avuga ko bishimishije kuri we, kuba yaratoranyijwe kuyobora itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Yagaragaje kuba agiye kuyobora ibi birori bigiye kubera mu Rwanda 'Igihugu gifite amateka akungaye' ari umwanya mwiza kuri we wo kwishimira n'ibyagezweho mu muziki w'u Rwanda. Ati 'Ni iby'icyubahiro kinini kuri njye ntashobora kwirengagiza.'

Maria Borges ugiye kuyobora ibi birori byo gutanga ibi bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by'imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y'icyumweru kimwe ategura ibirori by'imideli yakoranyemo n'abanyamideli 17. 

Amaze kugaragara mu bikorwa by'imideli bikomeye ku Isi birimo Italian, British, Spanish, German, and Portuguese Vogue, German&Australian Harper's Bazaar, Brazilian Marie Claire, French Numèro, V, W, i-D n'ibindi.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023 uzatambuka imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n'ahandi.

Byitezwe ko bizakurikiranwa n'abantu barenga Miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190 byo ku Isi. Kwinjira muri uyu muhango ni ibihumbi 20 Frw.

Trace Africa yatangaje ko abahanzi barenga 60 bazaririmba mu itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023 

D'banj wamamaye mu ndirimbo 'Fall in Love', yumvikanishije ko atewe ishema no kuba agiye kuyobora itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023

Mu 2013 na 2017, Borges ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 3 yagaragaye mu birori by'imideli bizwi cyane Victoria's Secret Fashion Show-Ategerejwe i Kigali ku nshuro ye ya mbere 











Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135249/abarenga-60-bazaririmba-mu-itangwa-ryibihembo-bya-trace-awards-bizayoborwa-na-dbanj-i-kiga-135249.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)