Umuriro uragurumana hagati ya Wema Sepetu na Nyina kubera umukunzi w'uyu mukobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mariam Sepetu akaba nyina wa Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu yamubwiye ko atishimiye imyitwarire ye n'umukunzi we Whozu.

Uyu mukobwa w'umunyamideli amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu rukundo n'umuhanzi Whozu ndetse bameranye neza.

Ibi rero nibyo byarakaje Nyina maze ubwo Wema Sepetu yizihizaga isabukuru ye yavuze ko mbere yo kwereka rubanda umukunzi we yakabanje kuba ari we wabanje kumubona.

Ati "ugomba kubaha nyoko nk'umukobwa we. Ntabwo wakagombye kumwereka rubanda, mbere na mbere ugomba kuza ukabwira mama wawe ko ufite umukunzi. Ntabwo ukeneye kumwerekana ahantu hose, ndi mama wawe."

Yakomeje avuga ko adashaka kwitambika umukobwa ariko na none akwiye kumwubaha.

Ati "ntabwo ndimo nshaka kwitambika umukobwa wanjye, ariko icyo nshaka ni icyubahiro nk'umubyeyi we. Mwifuriza ibyishimo kandi ndacyamufitiye urukundo nk'umukobwa wanjye."

Wema Sepetu na we yahe gutobora aravuga, avuga ko yababajwe cyane n'uko isabukuru ye yagenze.

Ati "intego yanjye kwari ukwishimira isabukuru yanjye n'abanjye nkunda ariko ntabwo byagenze uko uko nabishakaga. Muri make gahunda zanjye yarangiritse, intego yanjye ntabwo yagezweho. Ndumva naratengushywe. Iki nicyo kirori kibi cy'isabukuru ngize mu buzima bwanjye. Birambabaza mu mutima wanjye, ariko nizera ko buri kimwe kiba ku mpamvu."

Nyina wa Sepetu yababajwe no kumenyera umukunzi w'umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga
Urukundo rwa Wema Sepetu na Whozu rwazanye umwuka mubi mu muryango wa Sepetu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuriro-uragurumana-hagati-ya-wema-sepetu-na-nyina-kubera-umukunzi-w-uyu-mukobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)