Umuramyi Brian Blessed waririmbye "Dutarame"... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 ni bwo Bizimungu Brian [Brian Blessed] yakoze ubukwe, asezerana kubana akaramata n'umukunzi we Dinah Uwera mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera. Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabareye kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye basezeranye imbere y'amategeko ya Leta y'u Rwanda, mu muhango wabaye Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi b'agatangaza kandi barambye mu muziki wa Gospel. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Umuziki wabahuje n'ibyamamare bikomeye ku Isi aho Brian yabashije guhura na Kirk Franklin, naho Dinah abasha guhura no gusangira uruhimbi na Doen Moen.

Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Kuva mu bwana bwe, yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n'icyamamare Kirk Franklin afata nk'icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

Dinah Uwera ni umuramyi w'umuhanga wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Nshuti" yamuciriye amarembo mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira 'stage' n'umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda ari nabwo bwa mbere yari ahataramiye.

Ni umuhanzikazi w'agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano afite, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.

Bigeze guterana imitoma mu buryo bukomeye!

Nyuma y'amasaha macye, Brian yambitse impeta Dinah, baratomoranye biratinda. Brian Blessed yaragize ati 'Rimwe na rimwe numva ari nk'inzozi, 

ariko naje gusanga byose ari ukuri kandi ndi umunyamahirwe umwe muri iyi si nziza. Warakoze kuba uwanjye. Ndagukunda byimazeyo mu isi yanjye Dinah Uwera. Ubuzima bwanjye butangiranye nawe aka kanya, rukundo rwanjye Dinah'.

Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo 'Nshuti' ndetse na "Says The Lord", nawe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza akari ku mutima we nyuma yo kwambikwa impeta na Brian Blessed. Uyu mukobwa yavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhakanira Brian Blessed wamusabye urukundo, na cyane ko Imana ari yo yamwemeye mbere ye.

Yumvikanishije ko abandi basore bataravuka bityo akaba ari uwa Brian Blessed iteka ryose. Ati 'Nifuje kuguhitamo, abagahatanye nawe kuntwara ntibaravuka kandi nta mahitamo asigaye. Kukwemera ntabwo ari ukukugirira impuhwe kuko Imana yakwemeye mbere kandi nayobotse ubuyobozi bwayo gusa'.

Yarakomje ati 'Navuze Yego ku buyobozi bwawe kandi ndagukunda Brian. Ndi umunyamugisha kwitwa Umunyamugisha. Igihe birangiye ubonye Brian, umenya ko atatinze cyangwa ngo aze kare ahubwo ni mu gihe gikwiriye (Ikinyacumi kigumaho). Uru rugendo ni urugendo rutangaje hamwe nawe'.

REBA AMAFOTO YARANZE UBUKWE BWA BRIA BLESSED NA DINAH UWERA MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA


Bari banezerewe cyane ku munsi wabo!

BRIAN BLESSED YAMAMAYE MU NDIRIMBO "DUTARAME"


Brian Blessed a Dinah Uwera bakoze ubukwe bw'agatangaza


Bombi basanzwe ari abaramyi bakomeye mu muziki wa Gospel


Ubwo Brian Blessed yari amaze kwambika impeta Dinah Uwera


Biyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse n'Imana


Brian Blessed na Dinah Uwera biyongereye mu ma couple y'abaramyi b'agatangaza

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y'UBU BUKWE

AMAFOTO (DOT): Ngabo Serge - InyaRwanda.com 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135181/umuramyi-brian-blessed-waririmbye-dutarame-yarushinze-na-dinah-uwera-mu-birori-biryoheye-i-135181.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)