Agahinda ka Lolilo udahabwa agaciro n'igihugu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lolilo ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika, bamaze igihe kitari gito muri muzika dore ko awumazemo imyaka 20, kandi na n'ubu akaba aracyashyira hanze imizigo y'indirimbo nta gucika intege.

Uyu muhanzi aganira na inyaRwanda Tv, yatangaje agahinda ahorana ko kudahabwa agaciro n'abahanzi bagenzi be nk'umuntu wakoreye Umuziki Ndundi amateka, akawugeza mu mahanga hose.

Lolilo mu busanzwe yavukiye mu muryango w'abahanzi aho Sekuru we yari umuhanzi, Se ari umu Dj, ndetse na Mama we aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Gukurira mu muryango w'abahanzi, byatumye nawe akurana impano yo kuririmba, atangira no guhanga Indirimbo. Biri mu bintu byatumye aba icyamamare akiri muto.

Lolilo yazengurutse amahanga akora ibitaramo, akorerayo amashusho y'indirimbo ze. Kugeza ubu avuga ko ahantu ataragera ku isi ari hacye kuko henshi yahazengurutse, yewe no mu Rwanda yarahaje akaba yarataramiye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. 

Avuga ko hamwe na hamwe yahajyanwaga no kuba hari ikintu kidasanzwe yakoze, urugero yashyize hanze Indirimbo igakora amateka, hanyuma Umukuru w'igihugu we ubwe akiyemeza kumurihirira itike y'indege kugira ngo ajye hanze yaba gutarama, gukora amashusho y'indirimbo n'ibindi.

Hano atanga urugero rw'indirimbo yakoreye hanze yise "Bime amatwi" yakoreye mu Buholandi, ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo.

Lolilo afite agahinda ko kuba adahabwa agaciro nk'umuhanzi w'ubukombe mu muziki

Avuga ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi watangiye ibintu byo gukora amashusho, kuko ubundi bitabagaho. Ahamya ko ariwe wakoze bwa mbere indirimbo ifite amashusho abandi bose byarabananiye. Iyo ndirimbo yitwa "Sinzaguhemukira".

Avuga kandi ko ariwe muhanzi wenyine muri Burundi wabashije kujya mu bihugu byo hanze bwa mbere. Ubundi mbere ngo byari byaranze rwose nta muhanzi wajyaga abasha kujya hanze yaba mu bitaramo no mu bindi. 

Amaze kwinjira mu muziki, yahise atangira kujya mu bihugu byinshi byo hanze, ubwo n'abandi nyuma ye bakaza gukurikiraho, ariko ariwe wabafunguriye inzira.

Lolilo avuga ko aterwa agahinda no kuba ibyo yakoze mu muziki w'u Burundi no muri Afurika atabiherwa agaciro n'igihugu cye, akavuga ko bimubabaza cyane. 

Atangaza ko ibyo yakoze byose amenyekanisha u Burundi binyuze mu muziki yamye akora, yagakwiye kubihererwa agaciro n'igihugu cye.

Ikindi kimubabaza, avuga ko nk'umunyabigwi, yagakwiye kuba atumirwa mu bitaramo bibera mu gihugu cy'u Burundi, mu buryo bwo kumuha agaciro no kugaragaza ko hari ikintu yamariye muzika ya Burundi.

Lolilo avuga ko benshi mu bahanzi bariho kuri iki gihe muri Afurika yaba mu Rwanda, Burundi n'abandi, ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo (Role model), benshi bakura bumva ko bagomba kuzakora umuziki bakamera nkawe.

Urugero atanga, ni uwitwa Double Jay. Avuga ko Jay yakuze ku ishuri rye bamwita Lolilo, bamubonamo Lolilo ndetse nawe yumva agomba kuzakora umuziki nka Lolilo.

Yivugira ko yazamuye abahanzi benshi hano muri Afurika, barimo Diamond Platnumz, Olga, Chanelle, Big Fizzo n'abandi benshi. Avuga ko ikintu kimubabaza ari uko aba bose nta n'umwe ujya ubimwubahira ngo nibura anabimushimire ko yamufashije mu muziki we.

Lolilo avuga ko abahanzi benshi ari we bakuze bafatiraho ikitegererezo

Si aba gusa, kuko avuga ko n'abandi bose bakuze bamufatiraho ikitegererezo nta n'umwe ujya abimushimira. Lolilo avuga ko Diamond yamutwaye izina Simba (Intare). Yatubwiye ko bigeze guhura, yumva izina rye, hanyuma akamubaza icyo risobanuye, akamubwira ko ari (Simba) nuko Diamond kuva ubwo ahita arimushimuta.

Avuga ko na Diamond atajya abimushimira, uretse ko gusa ko bajya baganira biri aho bisanzwe. Uyu muhanzi w'i Burundi, avuga ko ari byiza gushimira umuntu wakubereye ikitegererezo cyangwa se wagufashije (aha yabwiraga abana bakiri bato muri muzika).

N'ubwo Lolilo amaze igihe kitari gito mu muziki, yanze kurekura kuko aracyahatana, akagendana n'ibigezweho.

Lolilo yanze kurekura akagozi mu muziki, gusa ababazwa no kuba adashimirwa

Lolilo yamenyekana bwa mbere mu ndirimbo yitwa "Sinzoguhemukira" yamugize icyamamare bidasanzwe, "Reka Kwica mwene wanyu", "Bime amatwi" (yakoreye muri Holand), n'izindi nyinshi. Kuri ubu aheruka no gushyira hanze indirimbo yise "Ejo".

REBA IKIGANIRO LOLILO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV YAMUSANZE I BURUNDI 


REBA INDIRIMBO NSHYA "EJO" YA LOLILO UMWE MU BAHANZI BAKOMEYE MURI AFRIKA



INTERVIEWER: Peacemaker Pundit - InyaRwanda.com

VIDEO: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135144/agahinda-ka-lolilo-udahabwa-agaciro-nigihugu-cye-nabahanzi-ndundi-nkumwami-wa-muzika-video-135144.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)