Umunyamakuru w'imikino kuri RBA yasabye ubuyobozi bwa APR FC ndetse n'umutoza wayo ko bamubabarira bakazaha niburi umunota umwe umukinnyi wirengagijwe kugirango nawe ashyirwe ku gipimo nk'abandi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino kuri RBA yasabye ubuyobozi bwa APR FC ndetse n'umutoza wayo ko bamubabarira bakazaha niburi umunota umwe umukinnyi wirengagijwe kugirango nawe ashyirwe ku gipimo nk'abandi

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya APR FC yakinnye umukino n'ikipe ya Musanze FC umukino urangira abafana b'ikipe ya APR FC bihebye cyane kubera ibitego bayihushije mu minota ya nyuma ariko birangira ibonye intsinzi y'ibitego 2-1.

Ubwo uyu mukino wabaga, umunyamakuru wa RBA Kwizigira Jean Claude Lee yatangaje ko asaba ubuyobozi ndetse n'umutoza wa APR FC ko bamubabarira bakazaha umwanya nibura umunota umwe Ndikumana Danny wirengagijwe kugirango nawe bazamushyire ku gipimo nk'umunyampahanga waguzwe.

Ikipe ya APR FC nubwo yatsinze ntabwo yabashije kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo kuba irushwa na Musanze FC igitego 1 izigamye. Musanze FC iri kumwanya wa mbere izigamye ibitego 4 ariko APR FC yo izigamye ibitego 3.

 

 



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-kuri-rba-yasabye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-ndetse-numutoza-wayo-ko-bamubabarira-bakazaha-niburi-umunota-umwe-umukinnyi-wirengagijwe-kugirango-nawe-ashyirwe-ku-gipimo-nkabandi/?utm_source=rss=rss=umunyamakuru-wimikino-kuri-rba-yasabye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-ndetse-numutoza-wayo-ko-bamubabarira-bakazaha-niburi-umunota-umwe-umukinnyi-wirengagijwe-kugirango-nawe-ashyirwe-ku-gipimo-nkabandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)