Umunya- Nigeria yegukanye ikamba rya Mister A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023 nyuma y'urugendo rurerure abasore bari bamazemo bahatanye, yaba mu buryo bwo kubatora ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'amatora yabereye ku rubuga rwa Internet.

Umunyamideli Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International, yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.

Stephen Eghosa yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister Africa International, kandi ashima abamushyigikiye.

Abasore batatu bagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet bahise babona amahirwe yo kwisanga muri 'Top 5'. 

Hatsinze Stephen Sunday wo muri Uganda, Delvin Oliver wo muri Liberia, Osazemwinde Stephen Eghosa wo muri Nigeria, Romuald Ahoure Willy wo muri Côte d'Ivoire na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo uwegukanye ikamba.

Rutagengwa aherutse kubwira InyaRwanda ko yatsinzwe biturutse ku kuba atarabashije kubona amajwi menshi mu itora ryo kuri internet.

Ati 'Nakoze uko nshoboye ariko byarangiye ntabashije gukomeza […] Batweretse ko gutorwa cyane kuri internet aribyo byari bifite agaciro kanini kurusha no ku mbuga nkoranyambaga.'

Stephen Eghosa wegukanye ikamba yahembwe $10,000, kandi azishyurirwa urugendo rw'indege mu Mujyi wa London, bazamufasha kwitabira ibirori by'imideli bya European Fashion Week bizaba umwaka utaha mu 2024.

Abategura iri rushanwa bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.

Bakavuga ko iri rushanwa mu 2024 rizaba mu buryo bw'imbona nkubone, kandi hari icyizere cy'uko rizabera mu Rwanda mu 2025. 

Stephen Eghosa yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister Africa International 

Umunyamideli Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International

 

Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere

 

Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135636/umunya-nigeria-yegukanye-ikamba-rya-mister-africa-international-135636.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)