Na mama we yari yamuherekeje! Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda usa n'uwahagaritse gukina, Iradukunda Jean Bertrand, yerekeje muri Canada, ni nyuma yo gutandukana na Musanze FC.

Mbere y'uyu mwaka w'imikino nibwo Iradukunda Jean Bertrand yari yasinyiye Musanze FC, gusa nta kwezi kwari gushize asabye gutandukana n'iyi kipe.

Bertrand akaba yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu gihugu cya Canada aho yahagurutse mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023.

Ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Bertrand akaba yari aherekejwe n'abavandimwe be ndetse na nyina wamwifurije ibyiza.

Mu butumwa nyina yanyujije kuri Whatsapp Ststus, yagize ati "Mana ntacyo narenzaho kitari ukuvuga ngo urakoze, ibyiza byose bitangwa na Nyagasani urabikwiye kibondo kuko uri umwana mwiza."

Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC, Police FC, Mukura FC, Musanze FC na Township Rollers FC yo mui Botswana.

Umuryango we wari wamuherekeje
Nyina yari yaje kumuherekeza, amwifuriza guhirwa mu byo agiyemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/na-mama-we-yari-yamuherekeje-iradukunda-jean-bertrand-yerekeje-muri-canada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)