Real Madrid iraba iri mu rutare! Imikino ya U... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku munsi w'ejo kuwa Gatatu ni bwo iyi mikino yo mu matsinda igeze ku munsi wa 3 iri bukinwe. 

Saa kumi n'ebyiri n'iminota 45 ni bwo imikino ya mbere iri bube aho mu itsinda A ikipe ya FC Bayern Munich iri busure Galatasaray kuri RAMS Park naho mu itsinda D Inter Milan iraba yakiriye FC Salzburg kuri Giuseppe Meazza.

Saa tatu zuzuye kandi muri iri tsinda A ikipe ya Manchester United iraba yakiriye FC Copenhagen kuri Old Trafford naho mu itsinda D ho Benfica iraba yakiriye Real Sociedad.

Mu yandi matsinda ari bukine uyu munsi imikino yayo yose iraba saa tatu z'ijoro, mu itsinda B Arsenal irajya gusura FC Sevilla kuri Ramón Sánchez Pizjuán naho Lens yo yakire PSV Eindhoven kuri Stade Bollaert-Delelis.

Mu itsinda C, Union Berlin irakira Napoli kuri Olympiastadion naho Braga yakire Real Madrid kuri Estádio Municipal de Braga. Iyi sitade iri bwakire uyu mukino ni imwe mu zitangaje kuko yubatse mu rutare ikaba yakira abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu (30,286).

Ku munsi w'ejo kuwa Gatatu umukino umwe ni wo uri saa kumi n'ebyiri n'iminota 45, mu itsinda E Feyenoord izaba yakiriye Lazio kuri de Kuip. Muri iri tsinda n'ubundi saa tatu z'ijoro Celtic izakira Atletico Madrid kuri Celtic Park.

Mu itsinda F niho hari imikino ikomeye kuko Newcastle United izakira Borussia Dortmund kuri St James'Park naho Paris Saint-Germain yakire AC Milan kuri Parc de Princes.

Mu itsinda G RB Leipzig izakira FK Crvena Zvezda kuri RD Bull Arena Leipzig maze ikipe ya Young Boys yakire Manchester City kuri Stade de Suisse Wankdorf.

Mu itsinda H ari naryo rya nyuma FC Barcelona izakira Shakhtar Donetsk kuri Estadio Olimpico Lluis Companys naho Royal Antwerp yakire FC Porto kuri Bosuil Stadion.


Real Madrid iraba iri gukinira muri sitade yubatse mu rutare 


Ni ubwa mbere Real Madrid igiye gukina na Braga mu mikino ya Champions League ndetse ni n'ubwa mbere igiye gukinira muri iyi sitade itangaje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135765/real-madrid-iraba-iri-mu-rutare-imikino-ya-uefa-champions-league-yagarutse-135765.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)