
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda taliki 07 Ukwakira kuri kuri sitade Umuganda.Â
Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatangiye umukino isatira biranayihira kuko ku munota wa 2 gusa yari yabonye igitego kuri kufura Heltier Luvumbu Nzinga yarekuye maze Youssef Rharb akoresha umutwe atereka umupira mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego na Marine FC, yirekuye itangira gusatira maze bigeze kuwa 19 ba myugariro ba Rayon Sports, Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul bakora amakosa bananirwa kumvikana .
Ibi byahise biha amahirwe Tuyishime Benjamin yo kubona umupira arekura ishoti Hategekimana Bonheur ntiyamenya uko byagenze, igitego cyo kwishyura kiba kibonetse gutyo.
Ku munota wa 26, umuzamu wa Marine FC yakoze amakoza atera umupira nabi wifatirwa na Heltier Luvumbu Nzinga nawe awushyira kwa Joakim Ojera, aba atsinnze igitego cya 2 cya Rayon Sports.
Igice cya mbere cyarangiye gutyo maze no mu cya kabiri Marine FC iza igerageza uko yakwishyura.
Umukino ugiye kurangira byayihiriye uwitwa Gitego Arthur arekura ishoti ripima amatoni riragenda rinyeganyeza inshundura, igitego cya kabiri kiba kirabonetse ndetse na Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports aza guhabwa ikarita y'umutuku kubera gushaka gukubita umusifuzi.Â
Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Joakim Ojera yishimira igitego cya 2 yatsinze
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 1 cyatsinzwe na Youssef RharbÂ
Nyuma y'uko Marine FC inganyije na APR FC ibitego 2-2, ni nako byagenze kuri Rayon SportsÂ