Prince VII washinze Itorero yahuje imbaraga n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2023, yari imaze imyaka ibiri iri muri studio, aho mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Element akiri muri studio ya Country Records ayikomereza muri 1:55 AM aho abarizwa muri iki gihe.

Ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe na John Elarts wo mu gihugu cy'u Burundi. Ibi byatumye hari ibice binini bigeze amashusho y'iyi ndirimbo byakorewe mu Mujyi wa Bujumbura n'ibindi byafatiwe mu Rwanda.

Prince VII ni Umushumba w'Itorero Jesus is Coming ryakoreraga ahazwi nka Total kuva mu 2013 kugeza mu mpera za 2017. Izina rye ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kubatiza umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Anitha Pendo.

Yabaye impfubyi akiri muto, byatumye aba mu bihugu bitandukanye; yize amashuri abanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayisumbuye yiga mu Rwanda n'aho Kaminuza ayiga mu gihugu cya Kenya.

Nk'umwana wari ukuri muto yiyumvagamo ko igihe kimwe Imana izamuhindurira amateka, ari nabyo yaririmbye muri iyi ndirimbo 'Kule', yumvikanisha ko Imana igukura kure, kandi ikakugeza kure.

Nk'umushumba w'Itorero Jesus is Coming yafatanyaga na korali y'urusengero kuririmba, ariko muri we akiyumvamo ko igihe kimwe kizagera agakora indirimbo ye bwite.

Yabwiye InyaRwanda ko kwifuza guhimba indirimbo byaturutse ku buzima bugoye yanyuzemo no gushaka kugaragariza umuryango Nyarwanda ko ntaho Imana itagukura.

Uyu mugabo usanzwe ukora ubushabitsi muri Sallon yavuze ati 'Indirimbo imfashe imyaka ibiri kugirango ijye hanze. Urumva ko harimo no kuyitondera kugirango amarangamutima yanjye n'ibyo nifuzaga buri umwe wese byamufasha bibashe kuhagera.'

Akomeza ati 'Muri rusange ni indirimbo ivuga ku buzima nanyuzemo nshobora kuba mpuje n'abandi. Mvuga ku buzima bwanjye, aho navuye hasi Imana ikancira inzira, ikamvana mu kintu ubona ko bidashoboka kugeza igihe iguhinduriye amateka, uguhinduriye ubuzima, ikugize umugabo w'abana babiri, mbese ikugize undi muntu.'

Prince VII yavuze ko yahereye ku busa ariko Imana iza kumwigaragariza. Ati 'Urumva ko byose Imana yarabikoze. Usibye kuyikorera, urumva ko byose byagendeyemo kandi bigenda neza. Urumva ko yankuye kure.'

Uyu mugabo yumvikanisha ko n'ubwo yakuriye mu bibazo by'ubuzima bugoye, yagiye ashyira imbere isengesho, biri mu byatumye asezeranya Imana kuzayikorera mu mashyi n'umudiho igihe izaba yaramuhinduriye ubuzima.

Avuga ko nyuma yo kubona umugiraneza atigeze amenya akamuha amafaranga akabasha kwiga, ageze muri Kaminuza yahisemo kwiga Tewoloji (amasomo ajyanye n'iyobokamana) kugirango azabashe gutangira umurimo w'ivugabutumwa.

Ati 'Nakomeje gusenga mu buryo bwose bushoboka ariko ngeze no muri Kaminuza mpitamo kwiga Tewoloji. Bitewe n'ubuzima nari mbayemo muri Kenya numvaga ntashaka kugaruka mu rugo, ariko Imana irambwira ngo taha ku bw'umurimo nagushinze, kuva ubwo rero nshinga itorero ryitwa Jesus is Coming, urumva rero Imana yarahabaye.'

Yishimira ko Itorero rye ryagutse, kandi yabonye Imana ubwo yasengerwaga yinjizwa mu bavugabutumwa; ni mu muhango wabereye muri Serena Hotel witabiriwe n'ibihumbi by'abantu.

Yavuze ko nyuma y'ibihe by'imiraba yanyuzemo, ubuzima bwamwigishije ko 'ntagahora gahanze'. Ati 'Niba uri mu ntambara nibivuze ko uzahora mu ntambara. Niba hari uwaguhagurikiye ntibivuze ko azahora aguhagurukira, niba hari uwakuvuze ntibivuze ko azahora akuvuga, Oya! Ubuzima bwanyeretse ko buhindagurika.'

Prince yisunze ijambo riboneka mu Umubwiriza: 3:1 hagira hati 'Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose gifite umwanya wacyo.' Yumvikanishije ko ntakitagira iherezo. Ati 'Habaho igihe cyo kurira, igihe cyo guseka, rero ubuzima ni uko bimeze.'

Uyu mugabo avuga ko gukurira mu itorero rya Dr. Apotre Gitwaza biri mu byamufashije gukura mu by'umwuka no gufata icyemezo mu gukora umuziki.

Akavuga ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo 'Kule' afite izindi agomba gusohora hanze mu gihe kiri imbere. Ati 'Iyi ndirimbo siyo ya nyuma. Hari indirimbo nyinshi muri njye, ariko iyi ivuga ku buzima nanyuzemo niyo nifuje kubanza.'

Prince VII asobanura ko nta muntu ukwiye gutakaza icyizere cy'ubuzima, kuko gutegereza amasezerano y'Imana bisaba kudashidikanya.

Ku bijyanye no kuba yitegura kongera gutangiza itorero, avuga ko hari ibikiri gukorwa mu murongo w'inzira y'Imana wo kongera kubahiriza hamwe.

 Â 

Prince VII avuga ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi ndirimbo bitewe n'ibyo yayifuzagaho, yaba mu buryo bw'ibitekerezo n'ibindi 

Prince VII yashimye Gabiro Guitar ku bw'umusanzu we muri iyi ndirimbo y'ivugabutumwa 

Prince avuga ko amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe mu Burundi no mu Rwanda


Prince VII niwe washinze Itorero Jesus is Coming, ni nyuma yo kwiga amasomo ya Tewoloji muri Kenya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KURE' YA PRINCE VII NA GABIRO GUITAR

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135616/prince-vii-washinze-itorero-yahuje-imbaraga-na-gabiro-guitar-mu-ndirimbo-imwinjiza-mu-muzi-135616.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)