Hagiye gukinwa imikino ya nyuma ya 'Saze Neza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku cyumweru taliki 22 ni bwo iyi mikino igomba gukinwa kuri sitade y'akarere ka Bugesera. Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 ni wo uzabanza, bikaba biteganyijwe ko uzaba saa sita zuzuye. Uzahuza Cyeru FC ndetse na Bugesera Veterans.

Saa Cyenda ni bwo umuriro uzaka noneho hakinwa umukino wa nyuma wo uzaba uhuza Magic SA yageze hano isezereye Bugesera Veterans FC muri 1/2 na Bakambwe FC yo yageze hano isezereye Cyeru FC.

Abakinnyi bakiniye Amavubi bagaragaye muri iyi mikino kuva igitangira ndetse bakaba baranafashije ikipe yabo ya Magic SA kugera no ku mukino wa nyuma, ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ndetse Ndahinduka Michel wamamaye nka 'Bugesera'.

Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abafite imyaka 30 ritegurwa na Magic Association yashinzwe na Habimana Hussein wahoze ari umuyobozi wa tekiniki w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifite intego zitandukanye zirimo kurwanya indwara ziterwa no kudakora siporo ndetse no gukangurira abantu gahunda ya 'TunyweLess'.


Ikipe ya Magic SA irimo Bakame niyo izakina umukino wa nyuma na Bakambwe FC


Cyeru FC irimo Lomami Frank na Murengezi Rodriguez bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yo izahatanira umwanya wa 3


Umukino w'umwanya wa 3 uzakinwa saa sita ku cyumweru


Umukino wa nyuma uzakinwa saa cyenda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135623/hagiye-gukinwa-imikino-ya-nyuma-ya-saze-neza-igaragaramo-abakinnyi-bakiniye-amavubi-135623.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)