Premier League: Manchester City yikoreye Manc... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu ni umukino wabaye kuri iki cyumweru saa kumi n'imwe n'iminota 30 ku kibuga cya Manchester United Old Trafford.

Abakinnyi 11 ba Manchester United babanje mu kibuga: Onana; Dalot, Evans, Maguire, Lindelöf; Amrabat, McTominay, Eriksen; Bruno Fernandes, Rashford na Hojlund.

Abakinnyi 11 Manchester City babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Gvardiol; Foden, Rodri, Bernardo Silva; Julián Álvarez, Haaland na Grealish.

Uko umukino wagenze muri make

Ikipe ya Manchester City yatangiye umukino iri hejuru cyane ugereranyije na Manchester United ndetse ku munota wa 7 yashoboraga gufungura amazamu aho Kayle Walker yahinduye umupira usanga Phil Foden ashyira ku mutwe maze Onana akozaho intoki umupira urongera usanga Haaland ariko Harry Maguire aratabara umupira awukuramo.

Umukino wakomeje n'ubundi Manchester City ikomeza kwiharira umukino ariko Manchester United yo igategereza amahirwe ngo uwirukankane.

Ku munota wa 24 umusifuzi yagiye kuri VAR kureba ikosa ryari ryabaye ku munota wa 14 aho Kayle Walker yarekuye kufura, Rasmus Hoejlund akurura Rodrigo agwa mu rubuga rw'amahina. Yavuyeyo atanga penariti, iterwa neza na Erling Haaland aba arayinjije igitego cya 1 kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsindwa, Manchester United nayo yabonye uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego abo myugariro wa Manchester City yihereye umupira rutahizamu, Rasmus Hoejlund maze arawufata agenda yiruka yinjira mu rubuga acenga umuzamu agiye gutereka mu nshundura biranga.

Igice cya mbere kigiye kurangira Onana yakuyemo igitego cyabazwe ku mutwe uremereye wari urekuwe na Erling Haaland bituma bajya mu kiruhuko Manchester City igifite 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United ikora impinduka mu kibuga havamo Sofian Amrabat hajyamo Mason Mount ngo ishake uko yakwishyura ariko biba iby'ubusa, ku munota wa 49 ihita itsindwa igitego cya 2 gitsinzwe na Erling Haaland akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Bernardo Silva.

Umukino wakomeje Manchester City yiharira umukino cyane ari nako abakinnyi nka Jack Grealish babona uburyo imbere y'izamu bwo gutsinda igitego cya 3 ariko ntibabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 70 Marcus Rashford yarase igitego aho yabonye umupira ari mu rubuga rw'amahina rwa Manchester City wenyine ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu gato.

Ku wa 77 Manchester City yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Phil Foden ku mupira mwiza yahawe na Erling Haaland. Umukino warangiye Manchester United ikubitiwe imbere y'abafana bayo ibitego 3-0.


Umwe mu mipira iremereye Onana yakuyemo 

Umukino warangiye Manchester United ikubiswe ibitego 3-0 na Manchester City



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135952/premier-league-manchester-city-yikoreye-manchester-united-irekurira-mu-kinogo-135952.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)