Mvukiyehe Juvenal yasoje kugura Rugende FC, i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira ni bwo Mvukiyehe Juvenal yishyuye kompanyi yari isanzwe ifite ikipe ya Rugende FC, ndetse iyihita imujya mu biganza kuburyo bweruye.

Nyuma yo kwegukana iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise ayihindurira izina, aho ubu iri kwita Addax Sport Club. 

Tariki 17 Ukwakira uyu mwaka, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yemeranyijwe n'ubuyobozi bwari bufite Rugende FC ko agomba kuyigura ndetse agatangira no gushaka uko yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Rugende yamaze kuba Addax Sport Club iri mu itsinda rya mbere ry'icyiciro cya kabiri, aho iri kumwe na Rutsiro FC iheruka kumanuka.

Mvukiye Juvenal nyuma yo kwishyura yahise afata agafoto k'urwibutso na Rubegesa Hunde Walter wahoze ayoboye Rugende FC

Mvukiyehe yereka Walter ko ingingo zose yazemeye nta kibazo

Hunde Walter asinya ko agurishije Rugende FC 

Mvukiyehe Juvenal asinya ku gapapuro k'amafaranga, Walter agomba kujya kubikuza 

Addax isanzwe ari sosiyete ya Mvukiyehe Juvenal, icuruza ibikomoka kuri peterore



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135803/mvukiyehe-juvenal-yasoje-kugura-rugende-fc-ihita-ihindurirwa-izina-amafoto-135803.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)