Mutesi Jolly yongeye kugaruka! Abanyarwanda 8... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu wese anezezwa no kubona hari umushimira ko ari gukora neza, benshi bakabikunda kurushaho iyo bikorewe mu ruhame. Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y'ibihembo [Awards] bitangwa mu byiciro bitandukanye by'ubuzima.

Zikomo Africa Awards, ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka, Zambia kuri iyi nshuro bizatangwa kuwa 18 Ugushyingo 2023. Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by'inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji n'imyidagaduro.

Mu gihe hitegurwa itangwa ry'ibi bihembo muri uyu mwaka hatangiye amatora ari kuba binyuze kuri vote.zikomoawards.com aho amanota ari mu bihesha amahirwe uhatanye.

Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards mu Rwanda, nyuma yo kubona ko abanyarwanda bahatanye mu byiciro umunani bwasabye abakunzi babo kubashyigikira kugira ngo bazabashe kuhatambuka gitore.

Bati: "Ni ngombwa kubashyigikira kuko kwegukana igihembo by'umwihariko mu bihembo mpuzamahanga ni iby'agaciro gakomeye yaba ku muntu ubonye igihembo no ku izina ry'igihugu akomokamo."

Ibi bihembo byatewe inkunga n'ibigo bikomeye birimo n'ibinyamakuru bifite izina ku isi. Byitezwe ko abanyafurika bakomeye mu muziki bazaririmba mu itangwa ryabyo.

Urutonde rw'abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Zikomo n'ibyiciro bahatanyemo.

1) Best Zikomo Motivational Speaker: Mutesi Jolly

2) Best Zikomo Sport Person: Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza

3) Best Zikomo Collaboration Song: Kenny Sol ft Harmonize-One More Time

4) Best Zikomo Radio Personality (Southern and East Africa): Rusine Patrick

5) Best Zikomo Inspiration Woman: Prof Agnes Binagwaho

6) Best Zikomo TV Series: Bishop Family

7) Best Zikomo Club DJ: DJ Alisha

8) Best Zikomo Afrocharts: Bruce Melodie


Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n'abandi.


Rusine Patrick mu bahatanye mu bihembo bya Zikomo Africa Awards


Miss Jolly Mutesi ari mu byamamare bihataniye igihembo muri Zikomo Africa Awards


Ibihembo bya Zikomo Africa Awards biratangwa mu mpera z'uyu mwaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135758/mutesi-jolly-yongeye-kugaruka-abanyarwanda-8-bahataniye-ibihembo-bya-zikomo-africa-awards-135758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)